Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye ibikorwa bya gisirikare by’igihugu mu majyaruguru ya Mozambique ashimngira ko ari igisubizo “cyiza” ku bibazo by’umutekano muri Afurika kandi barimo kuvugana n’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byugarije umutekano mpuzamahanga .
Uyarra wabaye Ambasaderi wa EU mu Rwanda kuva muri Nzeri, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Ukuboza, avugana n’abanyamakuru, nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yemeje miliyoni 20 z’amayero (hafi miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda) mu rwego rwo gufasha kohereza ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Mbere y’uko u Rwanda rwohereza ingabo muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, aka karere gakikije inyanja gakunguhaye kuri gaz y’umwimerere kahoragamo ibitero by’iterabwoba by’umutwe ufitanye isano na Leta ya Kisilamu kuva mu 2017.
Uyarra yagize ati: “Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi urimo kuvugana n’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byugarije umutekano mpuzamahanga”.
Ati: “Uruhare rw’u Rwanda muri Cabo Delgado rwabaye rwiza kandi Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi nawo wiyemeje gushyigikira ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika. U Rwanda rwazanye ibikorwa bikomeye, kandi Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi warabishyigikiye na miliyoni 20 z’amayero. ”

Kugeza ku ya 30 Ugushyingo, muri iyo ntara hari abapolisi n’abasirikre b’u Rwanda bagera ku 2500, aho ibikorwa bya mbere byagenze neza. Maputo na Kigali byemeranyije gukomeza ibikorwa bihuriweho kugira ngo bigarure umutekano mu tundi turere, aho abaterabwoba bahungiye.
Mbere y’uko u Rwanda rwohereza ingabo muri Cabo Delgado kandi, abaterabwoba bari bamaze kwica abasivili barenga 4000 kandi bimura abandi ibihumbi n’ibihumbi.
Igihangange mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa peteroli cyo mu Bufaransa Total ndetse na sosiyete yo mu Butaliyani, Eni, bifite ibikorwa muri Cabo Delgado.
Uyarra yagize ati: “Ni agace dufitemo inyungu kandi ndizera ko rwose dushobora gukorera hamwe.”
Inkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku ngabo za Mozambique ingana na miliyoni 89 €.


