Itsinda ry’abavandimwe babiri bafite impano yo kuririmba bakomoka muri Uganda, Ezekiel na Esther Mutesasira rivuga ko ritarahabwa amadolari ya Amerika ($) 50,000 batsindiye ubwo begukanaga irushanwa rya East Africa Got Talent riheruka.
Tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo Ezekiel w’imyaka 13 y’amavuko na Esther w’imyaka 16 begukanye iri rushanwa, babikesha impano idasanzwe bagaragaje mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye zakunzwe.
Icyo gihe bashyikirijwe icyangombwa cyerekana ko batsindiye aya mafaranga nk’uko bigaragara mu ifoto ibanza kuri iyi nkuru, gusa kugeza ubu bavuga ko batarahabwa aya mafaranga.
Mu butumwa bashyize ku rukuta bwabo rwa Facebook, Ezekiel na Esther bagaragaje ko bababajwe cyane no kuba bamaze imyaka ibiri bategereje aya mafaranga, bakagisha inama y’icyo bakora.
Bagize bati: “Uyu munsi ntabwo turahabwa amafaranga twatsindiye. Birababaje cyane. Imyaka ibiri dutegereje. Bakundwa, turababaye bikomeye, twanditse ubu butumwa kugira ngo tubone igisubizo cyihuse ku mafaranga $50,000 twatsindiye twagombaga guhabwa.”
Aba bavandimwe bavuga ko bahindutse abahemu kubera ko amwe muri aya mafaranga bari baratanze isezerano ko bazayakoresha mu bikorwa by’ubugiraneza, ikaba imwe mu mpamvu yatumye bagaragaza ikibazo cyabo.




