Facebook irasabwa indishyi ya miliyari 2$ ishinjwa guhembera urwango mu ntambara yo muri Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Algorithm ya Facebook yafashije mu gukwirakwiza virusi y’urwango n’urugomo mu gihe cy’intambara y’abenegihugu muri Ethiopia, nk’uko ikirego yarezwemo muri Kenya kivuga .

Abrham Meareg, umuhungu w’umwarimu wa kaminuza wo muri Ethiopia warashwe nyuma yo kwibasirwa ku rubuga rwa Facebook, ari mu batanze ikirego kirega Meta.

Barashaka indishyi ya miliyari 2 z’amadolari ku bantu bahohotewe bazira urwango kuri Facebook no guhindura algorithm y’uru rubuga.

Meta yo yavuze ko yashoye akayabo mu ikoranabuhanga kugira ngo ikureho ubutumwa bubiba urwango nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Uyihagarariye yavuze ko imvugo zibiba urwango no gukangurira abantu urugomo zinyuranyije n’amategeko y’urubuga.

Yagize ati: “Ibikorwa byacu by’umutekano n’ubunyangamugayo muri Ethiopia bishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’inzego mpuzamahanga”.

Ibihe bimeze nk’iby’inzara

Ikirego cyatanzwe mu rukiko rukuru rwa Kenya, rushyigikiwe n’itsinda ry’ubukangurambaga rya Foxglove.

Meta kandi ifite ibiro bisesengura amakuru ajya kuri facebook mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bapfuye bazize amakimbirane hagati ya guverinoma ya Ethiopia n’ingabo za TPLF muri Tigray, abandi 400.000 babayeho nko mu bihe by’inzara.

Ukwezi gushize, amasezerano y’amahoro atunguranye yemeranyijweho, ariko vuba aha, habaye ubwicanyi bushingiye ku moko hagati y’abaturage bavuga ururimi rwa Amhara n’abavuga urwa Oromo.

Umwaka ushize, se wa Meareg yabaye umwe mu bahitanywe n’amakimbirane yo muri iki gihugu azize ubutumwa buhembera urwango bwmibasiraga bwanyuijwe kuri facebook.

Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2021, Prof Meareg Amare Abrha yakurikiwe mu rugo n’abantu bitwaje imbunda bari kuri moto avuye kuri kaminuza yigishagaho maze arasirwa hafi y’iwe agiye kwinjira mu muryango.

Umuhungu we avuga ko iterabwoba ry’abamuteye ryabujije abatangabuhamya kumufasha igihe yari hasi ari kuva amaraso. Yapfuye aryamye hasi nyuma y’amasaha arindwi.

Umuhungu we avuga ko mbere y’igitero, hari ubutumwa bwayujijwe kuri Facebook bumusebya kandi bugaragaza amakuru amwerekeye.

Nubwo ibirego byakunze gutangwa hifashishijwe igikoresho cyo gutanga amakuru kuri Facebook, urubuga “rwarekeyeho ubwo butumwa kugeza igihe kimaze kurenga”.

Ubutumwa bumwe bwakuweho nyuma y’iyicwa rya se.

Ubundi, urubuga rwiyemeje gukuraho, bwagumyeho kugera ku itariki ya 8 Ukuboza 2022.

Meareg ati: “Iyo Facebook iba yarahagaritse gukwirakwiza urwango ikanasesengura neza izo posts, data aba akiriho.”

Yavuze ko ashaka ko nta wundi muryango wahura n’ibibazo nk’ibyo bahuye nabyo kandi asaba Meta kumusaba imbabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *