Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Minembwe, mu Karere ka Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo, iravuga ko hari ibikorwa bikomeje kugirwamo uruhare na FARDC bitegura umugambi wo kumaraho Abanyamulenge binyuze mu kubanza kurandura umutwe wa Twirwaneho usanzwe ubarinda.
Mu intabaza yasinyweho na visi perezida wayo, Mufashi Santos kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023, yahaye umutwe uvuga ngo “Umwuka mubi hagati ya FARDC n’abaturage ba Minembwe, iyi sosiyete sivile yibutsa ko mu kwezi kwa cyenda bamaganye “ukuboko guhishe kw’abasirikare ba FARDC bo muri Brigade ya 12 ishinzwe gutabara byihuse ifite icyicaro i Minembwe, kandi yaba ishyigikiwe mu buryo bw’imari n’abanzi b’ubwoko bwacu bw’Abanyamulenge kugirango hatangire ku kiguzi cyose kwegeza kure urubyiruko ruvanwa aho rukomoka kugirango byoroshye guca intege uburyo bwabo bwo kwirinda ibitero bya mai-mai.”
“Mu mugambi mubisha FARDC ifite n’ugushuka urubyiruko bakoresheje ifaranga. Fardc barashaka kumaraho Twirwaneho kugira ngo Mai Mai ibone uko isenya Burundu ubu bwoko.”
Iyi sosiyete sivile ya Minembwe ikomeza ivuga ko ubu ababyeyi bari mu gihirahiro nyuma yo kumenya ko uko kuboko guhishe muri FARDC kwabashije kureshya abandi basore babiri ba Twirwaneho.
Urubuga minembwecapital ruvuga ko Sosiyete sivile ya Minembwe yemeza ko ubu buryo bwo gushukisha ifaranga urubyiruko rw’Abanyamulenge bukoreshwa na Brigade ya 12 ya FARDC babukoresheje mu gushuka uwitwa Rugazura Ndayisaba, ufite Imyaka 19 na Merci Byiringiro ufite Imyaka 20.
Bivugwa ko FARDC yabahaye ifaranga maze biba Twirwaneho imbunda ebyiri, zo mu bwoko bwa AK-47 bajyana n’imyambaro ya bagenzi babo, ku itariki ya 25/10/2023, bajya muri FARDC mu Minembwe. Aba basore bikavugwa ko bagiye muri brigade ya 12 ya Minembwe bavuye i Gakenke.
Ibi rero ngo ni bimwe mu bituma haba gushyamirana hagati ya FARDC n’abaturage baturiye Minembwe.
Iyi Sosiyete sivile ikavuga ko yo ishyigikiye gahunda ya leta yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu misozi miremire y’Imulenge (Hauts plateau de Fizi, Mwenga et Uvira).
Gusa bo bagahamagarira imitwe y’inyeshamba yitwaje imbunda kwitabira iyo Gahunda ya leta kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe, bitari ukubeshya abaturage birwanaho bo mu mutwe wa Twirwaneho.


