FARDC ivuga ko abasirikare bayo barasanye n’aba RDF bisanze muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 34 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Col Guillaume Njike Kaiko amaze gutangaza ko abasirikare babo barasanye by’igihe gito n’ab’u Rwanda bisanze ku butaka bw’igihugu cyabo.

Col. Njike yatangaje ati: “Habayeho ukwinjira kw’abasirikare b’u Rwanda muri Kibumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Basubijwe inyuma n’igisirikare cya RDC cyahageze ngo gikaze umutekano.”

Yasobanuye ko umusirikare w’u Rwanda umwe yisanze muri RDC, mugenzi we amukurikirayo, ab’iki gihugu barabafata, bagenzi babo babasangayo kugira ngo bababohore, ikaba ari yo yabaye impamvu yo kurasana. Ati: “Nyuma yo kwambuka umupaka wa Congo, undi musirikare yamukurikiye. Abasirikare ba Congo babafashe, ni bwo abasirikare b’u Rwanda bahageze kugira ngo babohore bagenzi babo bifashishije intwaro. Bombi bagiye nyuma yo kurasana. Ibintu byatuje.”

Col Njike yakomeje avuga ko abasirikare ba RDC bafashe imbunda imwe ya RDF, ikaba yeretswe itangazamakuru ryahageze.

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko aba basirikare b’u Rwanda bisanze muri aka gace ubwo bari bakurikiye abacuruzi binjizaga forode mu Rwanda bayikuye muri RDC.

Mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru wo muri iki gihugu, atagaragaza aba basirikare ba RDF, hagaragara abaturage basa n’abahunga barimo abahetse imizigo kuri moto. Bamwe muri bo bavugaga ko umuhanda wo muri aka gace wafunzwe bitewe n’iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *