Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko cyataye muri yombi abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryitwa Wazalendo bagabye igitero kuri M23 kuri uyu wa 12 Mata 2023 muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo.
Mu gitondo cy’uyu wa 12 Mata, Bertrand Bisimwa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero ku barwanyi babo muri Kibumba ubwo bari bamaze gushyikiriza ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, ibirindiro bari bahafite.
Gusa, Umuvugizi w’ingabo za Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yavuze ko ibyo M23 yatangaje ari ibinyoma, ko ahubwo icyabayeho ari imirwano ya Wazalendo n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro ku musozi wa Nyindu muri Kibumba.
Lt Col. Ndjike yatangaje kandi ko FARDC yatangiye gushakisha abarwanyi ba Wazalendo bagiye kurasa kuri M23, ikaba yafashemo 59, ibafatana intwaro zirimo imbunda 4 za AK-47, imihoro n’ibyuma.
Imitwe ya Wazalendo byavuzwe mu minsi yashize ko yifatanya n’ingabo za Leta mu mirwano yazo na M23, ndetse ko yagize uruhare runini mu gutuma iyi ntambara idahagarara.


