FARDC na UPDF byemeje ko biherutse kwivugana umuyobozi muri ADF

Sangiza iyi nkuru

Fezza Mulalo, uzwi ku izina rya Seguja, umwe mu bafite uruhare runini mu mutwe w’iterabwoba wa ADF yishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zishyigikiwe n’umufatanyabikorwa wabo, UPDF, muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru .

Nk’uko byatangajwe na Colonel Mak Hazukay, umuvugizi w’iri huriro rya gisirikare, ngo uyu muyobozi wa ADF yishwe igihe cy’ibitero bya bombe byo ku matariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023 mu kibaya cya Mwalika.

Amakuru agera ku rubuga Politico.cd dukesha iyi nkuru, avuga ko Mulalo Seguja yari Umuyobozi w’ishami rya politiki rya ADF / MTM, kandi ayoboye abaarwanyi mu gice cy’Amajyepfo / Rwenzori-Mwalika. Colonel Mak Hazukay rero yashimye imbaraga z’ingabo za Uganda n’iza Congo.

“Byemejwe. Fezza Mulalo uzwi ku izina rya Seguja yishwe n’ingabo z’ihuriro rya FARDC-UPDF mu mirwano yabaye kuva ku ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023 mu kibaya cya Mwalika “.

Abandi bayobozi benshi ba ADF bamaze kwicwa n’izo ngabo z’ibihugu byombi muri ibyo bikorwa byo kurwanya uyu mutwe wiganjemo Abagande.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *