Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Kamena, cyaburijemo igitero cy’umutwe wa ADF mu gasantere ka Opira gaherereye muri Tenambo, ho muri Teritwari ya Beni.
Aya makuru yemejwe na Sosiyete sivile yo muri Oicha binyuze kuri Janvier Kasayirio uvuga ko humvikanye intwaro ziremereye n’intoya bigateza icyoba mu baturage nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.
Igisirikare cya Congo kandi cyabohoje 10, abagabo batanu n’abana batanu bari bafashwe bugwate n’izo nyeshyamba.
Kasayirio ati: “ Imbaraga z’umuriro w’ingabo za FARDC zishyuye. Abo bantu bose bagaruwe byihuse mu minota mikeya .”
Kuri ubu biravugwa ko ituze ryagarutse muri ako gace kandi ingabo za leta ziri kuhagenzura.
Igisirikare cya Congo muri iyi minsi kikaba gikomeje kugaragaza imbaraga kitari gisanganywe ku buryo bamwe bakeka ko hari izindi mbaraga zikihishe inyuma.


