Igirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kirahakana ko inyeshyamba za M23 ziri ku Kirwa cy’Inguge muri Libenge, agace gaherereye mu ntara ya Sud-Ubangi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu .
Ibi byatangajwe muri raporo yakiriwe na 7SUR7.CD kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 06 Ukwakira, nyuma y’ubutumwa bugufi bwa Brig. Gen. Mugabo Baguna Asani mu mujyi wa Zongo ndetse no muri teitwari ya Libenge mu rwego rw’iperereza ku bivugwa ko hari ingabo za M23 ziri muri Sud –Ubangi nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Umuvugizi w’ingabo mu majyaruguru ya Equateur, Capt. Jean -Paul Kamba, yagize ati: “Urebye amakuru yakusanyijwe nyuma y’irondo mu Kirwa cy’Inguge muri Libenge, nta ngabo z’iterabwoba za M23 zagaragaye”.
Uyu musirikare mukuru agaragaza ko ibikorwa byubukungu bigenda bitera imbere mu bisanzwe kandi abaturage bagenda bakora ubucuruzi bwisanzuye haba ku butaka bwa Libenge ndetse no mu Mujyi wa Zongo.
Capt. Jean-Paul Kamba yongeraho ko muri ubwo butumwa, umutwe w’ingabo za FARDC wateguye urugendo muri Zongo “kugira ngo wizeze abaturage umutekano” w’uyu mujyi wo ku cyambu.


