Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyahaye isomo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 isomo, mu rugamba rukomereje muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko.
Lt Col. Ndjike yasobanuriye abanyamakuru ko impamvu FARDC yahaye M23 isomo ari uko uyu mutwe witwaje intwaro wanze kubahiriza icyemezo cyafatiwe i Luanda muri Angola cyo guhagarika imirwano.
Yagize ati: “Dufite inshingano yo kurinda abaturage bacu, kandi twasubije mu buryo bufite ingufu kugira ngo duhe isomo bariya badashaka kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano.”
Uyu musirikare atangaje aya magambo nyuma y’aho M23 yasohoye itangazo isobanura ko ihuriro rya FARDC, imitwe yitwaje intwaro byifatanya ndetse n’abacancuro ryagabye ibitero mu bice uyu mutwe ugenzura kandi bituwe cyane n’abaturage.
M23 yavuze ko kubera ibi bitero byagabwe mu bice birimo: Kishishe, Kabati, Kirolirwe, Ruvunda, Burungu na Kingi, ifite uburenganzira bwo kurinda abasivili imfu ndetse no kwangirizwa kw’imitungo yabo.


