FARDC yatangiye gushaka urubyiruko rwifuza kujya mu gisirikare i Goma

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyatangiye gushaka urubyiruko rwifuza kukinjiramo mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Akarere ka 34 ka gisirikare .

Itangazo ryashyizweho umukono n’ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza abasirikare bashya, Col. Chita Itakila, rivuga ko igisirikare cy’igihugu kibanda ku kamaro ko kugira abasirikare bafite ubushobozi mu rwego rwo kubaka igisirikare cy’umwuga gikenewe.

Amakuru agera ku rubuga Politico.cd dukesha iyi nkuru, aragira ati « Ingabo z’igihugu kuri iyi nshuro zigomba kuba zigizwe n’Igisirikare cy’umwuga. Ku bafite dipolome za leta, licence cyangwa impamyabumenyi y’ikirenga, inama idasanzwe iteganyijwe uyu munsi i Goma no ku ishuri rya ba ofisiye i Kananga, aho bazatorezwa imyaka 3 kugirango babone ipeti rya Sous lieutenant »

Ibiro by’akarere ka 34 ka gisirikare bikaba byafunguriwe iki gikorwa kugirango byakire dosiye z’abifuza kujya mu gisirikare bari hagati y’imyaka 18 na 25. Ikizamini cy’ijonjora giteganyiwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru gitaha ku Ishuri Ribanza rya Tanganyika.

Biravugwa ko nyuma yo gusohora iryo tangazo, amagana y’urubyiruko rwifuza kujya mu gisirikare yari atonze imbere y’ibyo biro ashaka kwiyandikisha.

Ibi bije mu gihe mu minsi ishize Abanyekongo benshi bagiye bagaragaza ibitekerezo byo gushaka ko igihugu cyabo cyashoza intambara ku Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23 nubwo rubihakana.

Abanyekongo batari bacye bakaba baragiye bagaragara mu myigaragambyo yamagana u Rwanda hafi y’umupaka ndetse bagashaka no kuwurenga ngo binjire mu gihugu bagihe isomo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *