Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko cyataye muri yombi abagabo batatu bashakiraga umutwe witwaje intwaro wa M23 abarwanyi bashya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa FARDC muri iyi ntara, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yatangaje ko aba bagabo bafashwe hashingiwe ku makuru urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza rwari rufite.
Harimo uwitwa Bizimana Asante wavuze ko yahamagawe, asabwa gushaka urubyiruko rwinjira muri M23, yarubona agahabwa amadolari 100. Ati: “Nabyemeye mu buryo bworoshye, ntangira kubikora.”
Lt Col. Ndjike avuga ko aba bagabo bafatiwe mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 21 Werurwe 2023.


