Mu gitondo cya politiki cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka La Funa muri Kinshasa, umunyapolitiki Martin Fayulu yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abaturage ba Kinshasa kuzitabira ku bwinshi urugendo rwateguwe nâabatavuga rumwe nâubutegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2023 rwo kwamagana u Rwanda, anasaba Abanyekongo kutizera ko Perezida Tshisekedi na Kagame babanye nabi .
Nkâuko byatangajwe n’umuyobozi wâishyaka Engagement pour la CitoyennetĂ© et le DĂ©veloppement (ECIDĂ©), ngo uru rugendo ruzaba rugamije kumvisha Perezida wâu Rwanda, ngo na bagenzi be bafatanyije, ko batazashobora gucamo ibice Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Fayulu yagize ati: âTugiye kuzakora urugendo ku itariki ya 13 Gicurasi. Tuzakora urugendo rwo kubwira Kagame na bagenzi be ko nta muntu nâumwe ushobora gucamo ibice Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Congo ni igihugu kimwe. Tugiye kubwira Kagame kimwe nâabantu yashyize hano [muri RDC], nâabambari be, ko batazadutsinda. Umushinga wo gucamo ibice Congo watangiye kera cyane, ese bashoboye kubikora? Ababiligi baragerageje, ese barabishoboye?…â
Martin Fayulu kandi yakomeje avuga ko ba perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame bigira nkâaho batabanye neza nkâuko iyi nkuru ddukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
âKagame yashyize Tshilombo [FĂ©lix Tshisekedi, ndlr] aho ari. None, barigira nkâaho batumvikana, ni amayeri. Ntukabyizere, ntukizere Tshilombo, ” uyu ni Fayulu abwira abayoboke bâishyaka rye ndetse nâabâihuriro rya LAMUKA bari muri iki gitondo cya politiki.
Uyu munyapolitiki utarahiriwe nâamatora aheruka âumukuru wâigihugu yatsinzwemo na Tshisekedi, aravuga ibi mu gihe Tshisekedi dahwema gushinja uRwanda kuba ari rwo rwihishe nyuma yâumutwe wa M23 wongeye kubura intwaro nyuma yâimyaka 10 uzishyize hasi, ibirego u Rwanda rwakomeje kwamagana ruvuga ko abayobozi ba Congo barugize urwitwazo mu rwego wo gukwepa ibibazo byananiranye mu gihugu.


