Inyandiko z’ibanga zo ku butegetsi bwa Trump zavumbuwe aho atuye muri Florida nyuma yo gusaka mu rugo rwe ruherereye mu gace ka i Mar a Lago, bikaba bishobora kumuviramo kuregwa kurenga ku itegeko rivuga ko inyandiko zose z’ubuyobozi zigomba kubungwabungwa n’urwego rwabigenewe.
Kuri uyu wa Mbere, uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangarije imbuga nkoranyambaga agira ati: “Itsinda rinini” ry’abakozi ba FBI ryinjiye mu rugo rwa Donald Trump muri Florida mu “gitero kitamenyeshejwe”.
Abayobozi bo mu Rwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (FBI) binjiye muri urwo rugo mu buryo “butari ngombwa cyangwa bukwiye”, nk’uko Trump yabitangaje.
Impamvu zihishe inyuma y’uyu mukwabu wakozwe mu rugo rwa Trump ntabwo ziramenyekana.
Trump ntabwo yari i Mar a Lago igihe abapolisi bahageraga. Ku wa Mbere, yagaragaye ava ku muturirwa we uzwi nka Trump Tower mu mujyi wa New York, aho afite urundi rugo.
Isaka, FBI n’Ubutabera bitahise byemeza, ryerekana ubwiyongere bukabije mu iperereza rimaze amezi ku kuntu inyandiko z’ibanga zarangiye mu dusanduku turenga icumi turi mu rugo rwa Trump i Mar-a-Lago mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Byabaye mu gihe hari irindi perereza ryihariye ariko rikomeje ku kugerageza guhirika inzego za leta nyuma y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020 kandi bikaba bishobora kugira ingaruka ku nzozi za Donald Trump zo kongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2024.
Muri Gashyantare, inyandiko z’ibanga zasanzwe mu dusanduku 15 tw’inyandiko zemewe zijyanye n’ubuyobozi bwa Trump zakuwe i Mar-a-Lago n’urwego rw’igihugu rushinzwe ishyinguranyandiko.
Mu mategeko ya Amerika, inyandiko zose cyangwa itumanaho rijyanye n’imirimo y’umukuru w’igihugu bigomba kubungwabungwa. Uru rwego rushinzwe ishyinguranyandiko rukaba rwari rwamenyesheje Minisiteri y’Ubutabera iki kibazo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera, Dena Iverson, yanze kugira icyo atangaza kuri iri saka, harimo no kumenya niba umushinjacyaha mukuru Merrick Garland yaratanze uburenganzira bwo gusaka.
Trump yavuze ko inzu ye, iherereye muri Mar-a-Lago, “yagoswe, yagabweho igitero kandi yigaruriwe”, ibyo yise “gukoresha sisitemu y’ubutabera” bishobora kubaho gusa mu “bihugu byangiritse, biri mu nzira y’amajyambere”.
Yavuze mu itangazo rye ko intambwe ya FBI yashyigikiwe n’Abademokarate “badashaka” ko aziyamamaza mu matora yo mu 2024.
Ati: “Ndetse baninjiye muri safe (agasanduku kaba kabitse ibintu by’ingenzi by’umuntu k’umutamenwa) yanjye!,”.
Melanie Sloan wahoze ari umushinjacyaha akaba n’inzobere mu myitwarire y’abagize guverinoma, yabwiye Al Jazeera ko bigoye kumenya impamvu zateye iri saka nta burenganzira bwo gusaka cyangwa icyemezo kibyemeza.


