FDLR iravugwaho kuba igiye gushinga banki

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru yagarutsweho n’ikinyamakuru cyo mu Butakiyani cyitwa L’Indro kivuga ko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces dĂ©mocratiques de libĂ©ration du Rwanda, FDLR), ishobora gushinga Banki ahitwa Kasugho muri DRC.

Iki kinyamakuru kivuga ko binashoboka ko FDLR yashinga banki muri uwo mujyi uri Kilometero 70 uvuye ahitwa Lubero kubera amafaranga ibona ibifashijwemo no gukorana na bamwe mu bo mu Ngabo za Congo (FARDC).

Kivuga ko abahuzabikorwa mu by’ubucuruzi ba FDLR bayibera maso ngo FARDC itabahenda mu igabana ry’imari barimo uwitwa Colonel Bonheur ushinzwe ahitwa Mwenga; Lieutenant Colonel Maurice w’ahitwa Mulenge na Uvira na Captain Kidumu wo mu duce twa Bunia, Butembo na Beni.

Raporo ya Loni iherutse kugaragaza ko ingabo za FARDC zaba zifatanya na FDLR mu gukomeza kwikorera ubucuruzi dore ko raporo ya Loni yagaragaje ko bwinjiriza FDLR amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 71 ku mwaka.

Ibimenyetso bigaragaza ko abasirikare bakuru ba Congo bakingira ikibaba FDLR nayo igakora ubucuruzi burimo ubwa zahabu, imbaho, amahembe y’inzovu no kwaka imisoro mu bice biherereye mu biganza byayo.

Ikinyamakuru cyigenga gkorera kuri murandasi, L’Indro, dore ko atari n’ubwa mbere cyanditse ku nkuru zivuga kuri FDLR, kivuga ko igitutu cyashyizwe kuri FDLR cyo gushyira intwaro hasi cyatumye abarwanyi bayo batangira kwinjira rwihishwa mu gihugu cy’u Burundi aho bari gushakisha inzira zo kunyuramo batera u Rwanda nyuma yo kubona ko umupaka w’u Rwanda na Congo urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Perezida Kagame mumumbwirire\\Rwabaye umuti ku njiji\mfite amakuru ko Nahimana amerewe nabi-Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *