Kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza 2018, Felix Tshisekedi, umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza muri Congo, aratangirira ibikorwa bye byo kwiyamamaza I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko byatangajwe na Vital Kamerhe, umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya perezida w’ishyaka UDPS.
Vital Kamerhe, Perezida w’ishyaka UNC (Union pour la Nation Congolaise), yari aherutse kumvikana na mugenzi we, Felix Tshisekedi kuzashyigikirana muri aya matora ateganyijwe, aho umwe yemeye guharira undi ariko yazatsinda amatora akazamuha umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Kuwa 23 Ugushyingo i Nairobi nibwo amasezerano hagati yabo yashyizweho umukono bashing ihuriro bise CACH (Cap pour le Changement) nyuma yo kwitandukanya n’Amasezerano ya Geneve yo kuwa 11 Ugushyingo bagiranye na Moise Katumbi, Jean-Pierre Bemba, Freddy Matungulu, Adolphe Muzito na Martin Fayulu, yatumye uyu wa nyuma atoranywa ngo azahagararire abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora.
Ku ruhande wre, Martin Fayulu yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku Cyumweru gishize, muri Beni, ahamaze kugwa abantu basaga 2,000 kuva mu myaka 4 ishize bishwe n’umutwe wa ADF, akazakomereza mu burengerazuba bw’igihugu mbere yo kujya mu bindi bice by’igihugu.


