Ferdinand Nahimana na Rukundo Emmanuel bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside barekuwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya rwari rwarakatiye Ferdinand Nahimana gufungwa imyaka 30 na Padiri Emmanuel Rukundo igifungo cy’imyaka 23 bose kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 none ubu barekuwe aho bari bafungiye mu gihugu cya Mali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inyandiko yagaragaye ku rubuga rw’urwego rwashyiriweho gusimbura urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016 ivuga ko Ferdinand Nahimana na Emmanuel Rukundo bari mu bagomba gufungurwa.
AFP yo yanditse ko umucamanza w’urwego rwasimbuye TPIR, Theodor Meron watangaje ifungurwa ry’aba bagabo mu magambo agira ati “Mu gihe ibyaha Nahimana yahamijwe biremereye cyane, akaba amaze gufungwa 2/3 by’igifungo yakatiwe nk’uko yabyujuje mu ku wa 27 Werurwe 2016, kuba yaragaragaje imyitwarire myiza mu gihe cyose amaze afunzwe ibyo byaherwaho akaba akarekurwa agafungurwa”
Aya magambo yatangajwe na Theodor Meron mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, kuri ubu yashyizwe ku rubuga rwa interineti rw’uru rwego rwa MTPI kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016.
Kurekura aba bagabo byatumye umubare w’abarekurwa muri ubu buryo butishimirwa na leta y’u Rwanda ugera ku bantu 10 muri 61 bakatiwe na TPIR.
Nahimana Ferdinand yahoze ari umwarimu w’amateka muri kaminuza y’u Rwanda, uyu mugabo ari mu bagize uruhare mu gushinga radiyo ya RTLM yakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango mu banyarwanda, padiri Rukundo Emmanuel we mbere ya Jenoside yahoze ari Omonie militaire mu ngabo zatsinzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nahimana yashwe mu mwaka wa 1996, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamushinje ibyaha birimo ubugambanyi no kugira uruhare muri Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 30 kuva muri 2003 naho Rukundo Emmanuel we yakatiwe mu mwaka wa 2009 gufungwa imyaka 27 .
Uyu mucamanza unayobora rwego rwa MTPI yafashe iki cyemezo mu gihe amategeko mpuzamahanga avuga ko icyaha cya Jenoside kitajya kibabarirwa cyangwa ngo gisaze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *