Mu mpera z’icyumweru gishize, hateranye inama idasanzwe y’inteko rusange ya Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru itora amategeko agenga ibikorwa by’amatora muri Ferwafa ndetse inashyiraho Komite y’akanama k’ubujurire ndetse n’abashinzwe akanama k’amatora.
Ni nyuma y’uko ibi babisabwe na Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi, mu mezi 4 ashize ariko ntibyashoboka, ibi bikaba ari bimwe mu bizagabanya ibibafo biri muri iyi federasiyo ahanini bishingiye ku bijyanye n’amatora, dore ko hanatowe amategeko agenga amatora kandi akaba agomba kujya yubahirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abagize inteko rusange ya Ferwafa bateranye munsi w’ejo ku Cyumweru, mu nama yamaze umunsi wose.
Ibyo bagombaga kwemeza bikomeye, harimo amategeko agenga amatora ya Ferwafa (Code Electoral) itari isanzwe iriho, gutora akanama k’amatora ndetse no kwemeza akanama nkemurampaka, kwemeza igihe amatora ya Ferwafa azabera, no kwemeza aho aya matora agomba kuzakorerwa.
Iyi nteko rusange yemeje ko manda y’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeza kuba imyaka 4, umuntu akaba yakwiyamamaza bitarenze inshuro 3, hemejwe kandi ko abashaka kwiyamamariza kuyobora Ferwafa badasanzwe bari mu buyobozi bwa komite Nshingwabikorwa icyuye igihe, bagomba kuba byibuze bamaze imyaka 2 mu myaka 5 ishize bari mu buyobozi bw’amashyirahamwe agize Ferwafa.
Ku birebana n’abari n’abategarugori, abagize Ferwafa bemeje ko mu rwego rwo gushyihikira ko abagore benshi bajya mu buyobozi bufata ibyemezo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, abagore bazajya bazana icyemezo gusa cyerekana ko hari rimwe mu mashyirahamwe agize iyi federasiyo bahagarariye.
Iyi nama kandi yatumye ibindi byose byasaga n’inzitizi ku bashakaga kwiyamamaza kuyobora Ferwafa byakuweho, ndetse n’imyaka fatizo yo kwiyamamariza kujya muri komite nshingwabikorwa ikurwa kuri 35 y’amavuko ishyirwa kuri 28.
Muri aya matora y’Inteko rusange idasanzwe ya Ferwafa Kalisa Adolphe ’Camarade’ usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa APR Fc yatorewe kuba Perezida w’akanama k’amatora, yungirizwa na Boniface Nsabimana wa La Jeunesse.
Mu gihe, Niyobuhungiro Fidel wa Mukura VS, Muhozi Masuhuko Paulin wa Gakenke WFC na Ndashimye Emmanuel wa Bugesera Fc) bakaba na bo batorewe kujya muri aka kanama k’amatora ka FERWAFA.
Na ho Murwanashyaka Gregoire Masista (Gicumbi Fc) na Muyonde Augustin bakaba batowe nk’abasimbura b’umuntu uwo ari we wese wagira ikibazo muri aka kanama.
Akanama nkemurampaka k’amatora kayobowe na Mukakarangwa Delphine usanzwe ari umuyobozi wa Inyemera WFc n’aho Semadwinga Claude wa Gitikinyoni atorerwa kuba V/Perezida wako, na ho Eugene Rukundo wo mu ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda atorwa wenyine nk’ugize aka kanama.
Abasimbura muri aka kanama, barimo Habimana Bonaventure wa ES Mutunda WFC ndetse na Nyandwi Philbert wa United Stars bakaba batowe nk’abasimbura muri aka kanama igihe haba hari ugize ikibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
FIFA iteganya ko Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa agomba kuzakora nk’Umunyamabanga mukuru w’akanama k’amatora n’akanama k’Ubujurire.
Mu mwanzuro w’iyi nama idasanzwe y’inteko rusange ya Ferwafa bavuze ko amatora y’ubuyobozi bwa Ferwafa azaba ku itariki ya 30 Ukuboza muri uyu mwaka.
Ferwafa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


