.
Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa yitezwe kuzatwara asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntango ryari ryahawe sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, gusa biza kurangira bigaragaye ko yahawe isoko kandi yari yatanze amafaranga menshi kurusha ayatanzwe na Horizon Contsruction bari bahanganye. Ibi byatumye ubushinjaha butangaza ko byakozwe hashingiwe ku bindi bintu birimo itoneshwa n’icyenewabo maze araryamburwa.

Perezida wa Ferwafa azitaba ubucamanza tariki ya 7 Nzeri kubera ibya Hoteli ya Ferwafa
Iki kibazo cyatumye uwari umunyamabanga wa Ferwafa Me Mulindahabi Olivier akatirwa amezi atandatu y’igifungo ndetse na n’ubu perezida wa Ferwafa akaba agikurikiranwa, cyasize iri soko ryambuwe iyi sosiyete ndetse rihabwa sosiyete y’Abashinwa, CCECC Rwanda Ltd.
Ibi ariko ntabwo byagarukiye aho, dore ko amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko Ferwafa byarangiye yishyuye “cash” miliyoni 500 mu mafaranga y’u Rwanda(500 000 000Frw) ahabwa iyi sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, cyane ko ngo yari yatangiye imirimo yo kubaka iyi hoteli nubwo amategeko yari yamuhamije guhabwa isoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo Ruhagoyacu yavugishaga umuvugizi wa Ferwafa muri iki gitondo, yatangaje ko koko amafaranga yatanzwe nubwo yirinze kuvuga umubare wayo.
Prosper Ruboneza yagize ati: “Ni byo twatanze amafaranga kuri sosiyete yambuwe isoko kuko amategeko avuga ko mubara agaciro k’ibyari bimaze gukorwa maze mukabyishyura.
Haje inzobere mu bwubatsi zibara agaciro k’ibyari byakozwe ayo mafaranga aratangwa nubwo kugeza ubu ntayazi mu mutwe”.
Aya mafaranga atanzwe, akaba agomba kwiyongera kuri miliyoni zirenga 120(120 000 000) Ferwafa nanone yari yatanze ngo hakorwe inyigo y’iyi hoteli mbere y’uko Expert CEO LTD itangira kuyubaka, bisobanuye ko iri shyirahamwe rimaze kwihombya miliyoni 620 (620 000 000Frw zose zitagize icyo zimara mu kubaka hoteli kuko zishyuwe abo zitagombaga guhabwa.

Ferwafa yari yatanze arenga miliyoni 120 kuri iki gishushanyo mbonera biza kurangira ntacyo gikoreshejwe
Mu ntangiriro za Mutarama 2015, ni bwo Ferwafa yahamije ko igiye gutangira kubaka hoteli yayo nyuma yo guhabwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa.
Ku ikubitito, iyi hoteli yari kuzaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu icya rimwe, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda, azaturuka mu nkunga ya FIFA no mu bandi bafatanyabikorwa. Iyi Ferwafa ikaba yaravugaga ko yari buzabe yuzuye mbere y’imikino ya CHAN u Rwanda rwagombaga kwakira mu mwaka wa 2016.
Amafaranga azubaka iyi hoteli, FIFA yemeye kuzatangamo miliyoni eshatu z’amadorali mu gihe igice gisigaye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marooc ryemeye kuzagitanga rigikuye mu mafaranga FIFA yari kurigenera mu myaka itatu iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


