Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amakuru ku isi yatangiye guha ibihugu byabashije kubona tike zo kuzitabira igikombe cy’isi cya 2018, amafaranga yo kubifasha mu myiteguro.
Ni muri urwo rwego, igihugu cya Uganda cyamaze gushyikira Miliyoni zigera kuri 18 z’Amashilingi akoreshwayo, yo kuzagasha mu gutegura neza icyiciro iki gihugu kigiyemo mu bijyanye na ririya rushwanwa.
Uretse kuba aya mafaranga ari ayo gufasha ibihugu biba byaritwaye neza mu mikino yabanje, ngo hanagenderwa ku bintu byinshi birimo n’imyitwarire y’abakinnti mu kibuga, abafana, kubahiriza igihe n’ibindi, ibi bihatuma igihugu kibasha kubona amafaranga macye cyangwa menshi bitewe n’uburyo cyujuje ibisabwa ariko icy’ingenzi kikaba ari ukuba cyaratsinze kikabasha gukomeza.
Aha kandi, Uganda yahawe impanuro ko igomba gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amarushwanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe igihugu cya Misiri cyo cyamaze kubona itike icyinjiza mu irushanwa nyir’izina cyo cyahawe akayabo ka Miliyoni 73 z’Amashilingi ya Uganda, ariko bayigaya ko abafanaba yo bagaragaje imyitwarire itari myiza mu marushanwa yabanje, ubwo yakiraga Congo Brazza.
Mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika byahawe amafaranga harimo Mozambique, Morocco ndetse na Zambia.
Fifa ikoze ibi nyuma y’uko akanama ka yo gashinzwe imyitwarire kamaze kunoza ibijyanye n’uburyo ibi bihugu byagiye byitwara mu marushanwa yabaye, hanyuma bakabigenera amafaranga bagendeye ku buryo byanogeje imyitwarire mu kibuga n’ibindi bitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


