Mu buzima busanzwe, abantu bakunda kureba filimi usanga baba batifuza kureba izishingiye ku biganiro cyangwa ibikorwa bisanzwe mu buzima babamo. Abenshi baba bifuza filimi z’intambara aho abantu bica abandi babanize, babarashe cyangwa babajombaguye ibyuma, bipfa kuba gusa bidakorerwa ku bantu basanzwe baziranye.
Ahanini ibi biba kubera ko ubwenge buba buha ureba filimi ko ibyo areba bitabayeho kuko ubihuje n’ubuzima busanzwe abenshi ntibashobora kubireba. Zimwe muri filimi ziteye ubwoba usangamo abantu, inyamaswa, robo, vampaya (vampires), zombi(zombies), ibivejuru n’andi mashusho aba yakozwe n’abahanga mu gutunganya filimi mu buryo buteye ubwoba. Iyi nkuru irakwereka filimi 10 z’ibihe byose ziteye ubwoba kurusha izindi.
10. 28 Days Later (2002)
Filimi “28 Days Later” umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni “Nyuma y’Iminsi 28”. Iyi ni filimi ya Danny Boyle yagiye hanze mu mwaka w’2002. Muri iyi filimi, umukinnyi Jim na bagenzi be banyura mu nzira y’umusaraba aho zombi (zombies) ziba zibica zikabarya. Abarokotse baba bafite ibikomere biteye ubwoba kandi bakomeza kugwirwa n’imisozi aho baba bahungiye mu Bwongereza. Ni filimi ijya gusa n’iyitwa “Walking Dead”.
9. Scream (1996)
“Scream” bivuga “Induru” cyangwa “Urusaku”, ni filimi yasohotse mu mwaka w’1996. Igaragaramo abakinnyi nka Neve Campbell, Rose McGowan na Drew Barrymore baba baganira ku nkuru ya filimi babonye bikarangira bahuye n’umwicanyi karundura. Urupfu muri iyi filimi ruturuka ku cyuma gishinze buri wese agenda ahubukiraho bisa n’aho ari gahunda yapanzwe yo kubarangiza. Uyireba aba ategerezanyije ubwoba n’amatsiko kureba abari burokoke.
8. Allien (1979)
Mu Kinyarwanda “Alien” bivuga “Ikivejuru”. Alien ni filimi yasohotse mu mwaka w’1979, ikaba igaragaza Ikivejuru cyitwa Ridley Scott, aho cyohereza itsinda ahantu hahoze haba ibivejuru. Igiteye ubwoba muri iyi filimi ni uburyo ikivejuru cy’imisatsi miremire n’amenyo atyaye cyane mu buryo butangaje, kiba cyica abana b’ababakobwa mu buryo bubabaje hakarokoka gusa uwitwa Sigourney Weaver.
7. Jaws (1975)
Mu Kinyarwanda ugenekereje “Jaws” bivuga “Amajigo” cyangwa “Urwasaya”. Filimi “Jaws” yagiye hanze mu mwaka w’1975,igaragaramo inkuru ibabaje y’abantu bicwa n’igifi kinini cyo mu bwoko bwa “Shark” batembereye ku mucanga. Abana, inyamaswa n’abantu bakuru bagenda bapfa mu buryo bubabaje, imitwe yabo ikareremba hejuru ku mazi. Uyireba aba ategereje n’amatsiko kureba iherezo ry’abagabo 3 bafata ubwato bagiye kugerageza kurangaza icyo gifi (Shark) ngo bagihitane.
6. Halloween (1978)
“Halloween” ni ijoro ribanziriza umunsi w’Abatagatifu bose aho mu bihugu bimwe na bimwe, abana bambikwa ‘masks’ ziteye ubwoba mu mukino bakina. Iyi filimi yashizwe hanze mu mwaka wa 1978, iyobowe na John Carpenter. Iyi filimi itangirana n’umwana yica mushiki we yambaye mask igakomeza igaragaza inzibutso zitera uyu mwana guhahamuka uko agenda akura yibuka urupfu rwa mushiki we.
5. The Exorcist (1973)
“Exorcist” mu Kinyarwanda ndi “Umugangahuzi” bishushanya umuntu ubasha kwirukana imyuka mibi mu muntu cyangwa ahantu. “Exorcist” ni filimi yagiye hanze mu mwaka w’1973. Iyi filimi irimo inkuru y’umwana muto w’umukobwa witwa Reagan w’umukinnyi wa filimi w’icyamamare. Reagan umunsi umwe aba ahugiye mu gukinisha igikinisho cye, akazirwa n’umuzimu akamwinjiramo bikaza gusaba guhamagaza umugangahuzi. Iyi filimi igaragaramo abantu bicwa bagashyirwa muri frigo, bakajya bakorwamo inyama n’isosi.
4. Hereditary (2018)
Mu Kinyarwanda “Hereditary” bivuze “Umurage” cyangwa “Uruhererekane”, ikaba ari filimi yasohotse mu mwaka w’2018. Igaragaramo umukinnyi Toni Collette aho aba aterwa n’umuzimu wa nyina, akajya ahora ajujubya umuryango. Ni filimi irangwamo imfu nyinshi, kwikanga no guhahamuka.
3. The Thing (1982)
Filimi “The Thing” yasohotse mu mwaka wa 1982. Igaragaramo abashakashatsi b’Abanyamerika, Kurt Russell na R.J MacReady bavumbura ikivejuru cyanduza abantu mu maraso. Abasore Rob Bottin na Stan Winston bagaragara bapfa mu buryo bw’amayobera aho agatuza kamira amaboko, imitwe ikihuza n’amaguru n’umubiri ugahinduka mu buryo buteye ubwoba uba areba iyi filimi.
2. The Texas Chain Saw Massacre (1974)
“The Texas Chain Saw Massacre” mu Kinyarwanda umuntu asanishije bivuga “Umunyururu wa Texas ukoze mu rukero”. Ni filimi yagiye hanze mu mwaka w’1974. Harimo inkuru y’abasore 5 bava aho babaga bakajya mu gace kuzuye umukungugu muri Amerika. Binjira mu nzu bashakisha gaze ikoreshwa mu guteka bagasangamo igikoresho kimeze nk’urukero kibica umwe kuri umwe.
1. The Shining (1980)
Filimi “The Shining” ugenekereje bivuga “Ikirabagirana”, yagiye hanze mu mwaka w’1980 ariko iracyafatwa nka filimi ya mbere y’ibihe byose muri filimi ziteye ubwoba. “The Shining” irimo inkuru y’umugabo ujyana n’umuryango we muri hoteli yitwa ‘The Overlook’ iba ukunzwe kuruhukirwamo, bikaza kurangira ya hoteli yakiraga abantu neza, irangiye ibahemukira.
The Shining igaragaramo ubwicanyi ndengakamere bubera muri hoteli ‘The Overlook’ aho abana b’abakobwa bicwa bunyamaswa, bakataguwemo uduce, abantu bicirwa mu bwogero n’andi mashusho ahahamura agusigara mu bwonko n’ubwo waba wazimije icyo wareberagaho iyi filimi.
Isoko: GamesRadar+


