Fortunat Biselele wayoze ari umujyanama wa Tshisekedi aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), aravugwaho gutunga pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro.

Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru ya Biselele cyatangaje kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, cyavuze ko urwego rushinzwe iperereza rwa RDC ruzwi nka ANR rwaba rwaramufatanye iyi pasiporo.

Biselele uzwi nka ‘Bifort’ yirukanwe ku mwanya w’umujyanama, atangira gukurikiranwa n’abakozi ba ANR nyuma yo gutangariza umunyamakuru Alain Foka ukorera radiyo mpuzamahanga y’Abaransa ‘RFI’ ko mbere y’uko umwuka mubi ututumba mu mubano w’u Rwanda na RDC, Tshisekedi yari yaragiranye na Paul Kagame amasezerano y’ibanga.

Ngo amasezerano Tshisekedi na Kagame bari baragiranye ni ay’uburyo ibi bihugu byari umusaruro amabuye y’agaciro acukurwa muri RDC ku buryo bubyarira inyungu ibihugu byombi. Biselele yavuze ko ibyayo byaje gupfa ubwo uyu mwuka mubi watutumbaga.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, Biselele yageze imbere y’ubushinjacyaha ndetse bwanahise bumushyiriraho impapuro zimuta muri yombi by’agateganyo. Yaraye muri gereza nkuru ya Makala, aho akurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu.

Inkuru y’iyirukanwa rya Biselele https://bwiza.com/?Tshisekedi-yirukanye-umujyanama-we-wihariye-nyuma-yo-kuvuga-ko-hari-amasezerano

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *