France: Perezida Emmanuel Macron arimo gukorwaho iperereza

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha bashinzwe imari mu gihugu cy’u Bufaransa bavuze kuri uyu wa Kane bafunguye iperereza ku mafaranga yakoreshejwe mu buryo butemewe mu kwiyamamaza mu matora yo mu 2017 na 2022 .

Ikinyamakuru gikomeye cyo mu Bufaransa cyatangaje ko iperereza rireba Perezida Emmanuel Macron watsinze ayo matora.

Abashinjacyaha bavuze mu itangazo ryanditse ko bashaka umucyo nyuma y’amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru, bigaragara ko bvugaga ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize ku iperereza rivugwa ku bijyanye no kwiyamamaza kwa Macron muri 2017 ndetse n’isano gufitanye na sosiyete ngishwanama yo muri Amerika, McKinsey & Company.

Itangazo ry’abashinjacyaha, ritavuze Macron mu izina cyangwa ishyaka rye, ryavuze ko iperereza ry’ubucamanza ryatangiye ku ya 20 Ukwakira ku byerekeye “konti zo kwiyamamaza zidahuye” no “kugabanya ibintu byagombaga kubarurwa” bijyanye n’amasosiyete akora ubujyanama mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora yo muri 2017 na 2022.

Bukeye bwaho, irindi perereza ryarafunguwe ku bijyanye n’itonesha ku bijyanye n’uko kwiyamamaza.

Inkunga yo kwiyamamaza mu Bufaransa ifite amategeko ayigenga.

Le Parisien, ivuga ko amakuru ayigeraho, avuga ko abacamanza bari gusuzuma ibyagendeweho kugirango amasezerano amwe akomeye hagati ya McKinsey na leta yasinywe nyuma y’amatora ya Macron agerweho.

Umwe mu bayobozi muri Perezidansi y’u Bufaransa yavuze ko perezidansi “yamenyeshejwe ibi n’ibiro by’ubushinjacyaha bw’imari ku byerekeye itangira ry’iperereza ry’ubucamanza. … n’ah’Inzego z’ubutabera kuyobora iperereza mu bwigenge bwose. ” Uyu muyobozi ntabwo yemerewe gutangazwa ku mugaragaro hakurikijwe politiki ya perezidansi.

Abahagarariye McKinsey mu Bufaransa ntacyo bari gutanga kuri iri perereza.
Iperereza rikurikiye irindi ryafunguwe muri Werurwe uyu mwaka n’abashinjacyaha b’imari b’u Bufaransa ku bijyanye no kunyereza imisoro kwaba kwarakozwe na McKinsey. Isosiyete yavuze icyo gihe ko “yubahiriza amategeko agenga imisoro y’u Bufaransa ayireba.”

Iri perereza ryatangijwe nyuma y’ibyumweru bibiri Sena y’u Bufaransa isohoye raporo ivuga ko McKinsey itishyuye imisoro ku nyungu z’amasosiyete muri iki gihugu kuva nibura mu mwaka wa 2011. Raporo kandi yibajije impamvu guverinoma ikoresha abajyanama bigenga.

Icyo gihe Macron yavuze ko “yatunguwe” no gukekwaho kunyereza imisoro ku bigo by’ubujyanama.

Icyiswe “McKinsey Affair” cyateye kunengwa n’abahanganye na Macron mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yarangiye atsindiye manda ya kabiri muri Mata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *