611e5521aee23_13233968-sjtqrparcoursmeurtrie-00-00-19-07-5428503.jpg

France: Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Umunyarwanda ushinjwa kwica umupadiri

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umwaka urenga atawe muri yombi ashinjwa kwica umupadiri w’Umufaransa, umwimukira w’Umunyarwanda, Emmanuel Abayisenga, yashinjwe ku mugaragaro n’umushinjacyaha w’u Bufaransa .

Kuri uyu wa Gatanu ushize, nibwo umushinjacyaha wa leta muri La Roche sur Yon yatangaje ikirego kirega Emmanuel Abayisenga icyaha cyo kwica umupadiri w’Umufaransa, Olivier Maire, wakubiswe kugeza apfuye muri Kanama umwaka ushize.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Progrès, kiragira kiti: “Hakurikijwe ibisabwa n’ubushinjacyaha, yashyizwe mu buroko bubanziriza urubanza nyuma y’impaka imbere y’umucamanza w’ubwisanzure n’ifungwa.”

Itangazo ry’ikirego ryatwaye umwaka urenga kuko Abayisenga yari yashyizwe mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe nyuma y’ifatwa rye muri Kanama umwaka ushize ubwo yishyikirizaga ubwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze agafatwa nk’umuntu ufite ihungabana mu mutwe.

Iyicwa rya Padiri Maire ryaje nyuma y’umwaka urenga Abayisenga atawe muri yombi azira gutwika Katedrali ya Saint-Pierre na Saint-Paul muri Nantes.

Umuriro wangije cyane iyi katedrali, yatangiye kubakwa mu 1434 ikuzura neza mu 1891.

Ubwicanyi bwo muri Kanama umwaka ushize, bwatunguye benshi mu Bufaransa ndetse buvugwaho na Papa Fransisiko, wavuze ko yumvise “umubabaro mwinshi” nyuma yo kumenya urupfu rwa Padiri Maire.

611e5521aee23_13233968-sjtqrparcoursmeurtrie-00-00-19-07-5428503.jpg

Byagaragaye nyuma kandi ko Abayisenga yari yarahuye na Papa mu 2016 ubwo uyu Munyarwanda yasuraga Vatikani, ndetse ifoto ye ari kumwe na Papa Francis yasohotse mu bitangazamakuru by’u Bufaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *