Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa rwahamije icyaha abantu batatu bateguraga umugambi wo kugaba igitero kuri Perezida Emmanuel Macron .
Aba bagabo uko ari batatu, babarizwa muri groupe ya Facebook izwi ku izina rya “Barjols”, bahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora igikorwa cy’iterabwoba nyuma yuko urukiko rwumvise uburyo baganiriye ku gukoresha icyuma cy’ibumba kugira ngo bagitere Macron mu mwaka wa 2018 ubwo hari kuba hibukwa Intambara ya Mbere y’Isi Yose.
Jean-Pierre Bouyer, ufite imyaka 66 yahoze ari umukanishi, yakatiwe igihano kirekire kurusha abandi cy’imyaka ine, umwaka umwe usubitse. Igifungo ntarengwa kuri icyo cyaha ni imyaka 10.
Bouyer yatawe muri yombi hamwe n’abandi batanu ku ya 6 Ugushyingo 2018, mu burasirazuba bwa Moselle. Polisi yasanze icyuma cy’abakomando hamwe n’ikoti rya gisirikare mu modoka ye nk’uko iyi nkuru dukeshaa RFI ikomeza ivuga.
Nyuma imbunda n’amasasu byavumbuwe iwe.
Abandi babiri bafatanwe na we bakatiwe igifungo gito, mu gihe icyenda bareganwaga hamwe na bagenzi be bo muri groupe ya Barjol bahanaguweho icyaha. Undi munyamuryango yahawe igihano nsimburagifungo kubera gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuva urubanza rwatangira muri Mutarama, urukiko rwumvise ibimenyetso byerekeranye inama zakorwaga n’abagize iyi groupe ya facebook ngo basinze, ndetse akenshi n’ibiganiro by’ivanguramoko kuri interineti aho baganiriye ku bimukira, ubwoba bw’intambara y’abenegihugu, ndetse no kwanga Macron.
Uru rubanza kandi rwabajije ibibazo bijyanye n’aho ubugambanyi bwo kuri interineti n’ibitekerezo by’urugomo biba icyaha, abunganira abaregwa bavuga ko ubushinjacyaha budafite ibimenyetso byerekana ko bifuzaga kubikora.


