Mu rubanza rw’ubujurire rwa Capt. Pascal Simbikangwa mu Bufaransa, umutangabuhamya yagize atya arushaho kumushinja azi ko arimo kumurenganura ubwo yavugaga ukuntu muri jenoside yamurokoye inshuro 3 zose bikaba byarushijeho gushimangira ububasha uyu mugabo ushinjwa uruhare muri jenoside yari afite icyo gihe nubwo yakunze kuburana avuga ko nta bushobozi yari afite.
[ad id=”44145″]
Pascal Simbikangwa, wahoze afite ipeti rya Captaine mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR), niwe Munyarwanda wa mbere waburanishijwe mu Bufaransa ndetse ahamwa n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Guhera kuwa 25 Ukwakira 2016, uyu yasubiye mu rukiko ajya kujuririra igihano yahawe mu myaka 2 ishize aho yakatiwe gufungwa imyaka 25.
Ubwo yahamagarwaga kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ugushyingo 2016 mu kazu kagenewe abatangabuhamya mu rukiko, uwitwa Isaà¯e Harindintwari yavuze ko azi neza ushinjwa. Uyu wari umuzamu ku nzu y’umukozi w’Umufaransa wakoreraga mu Rwanda, ngo yari atuye hafi y’urugo rwa Simbikangwa mu Kiyovu.
Uyu kandi ngo bitaga Umututsi wa Pascal Simbikangwa ashimira cyane Simbikangwa ngo wamukijije inshuro 3 Interahamwe zigiye kumwica.
[ad id=”44145″]
Uyu mutangabuhamya mu rukiko yagize ati: “ Nashoboraga gupfa nk’abandi ariko yarandinze kugeza ku iherezo. Ni ukuvuga ko uruhare rwe rwari ruremereye .”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko iyo hataba Simbikangwa, we, umugore we n’abana bari batuye mu kandi gace, batari kubasha kumugeraho kuko ngo bagombaga kunyura kuri za bariyeri zicirwagaho Abatutsi babaga bazifatiweho.
“ Pascal Simbikangwa yari afite ububasha bwo gutambutsa abantu kuri bariyeri ? ”, uwo ni uwunganira parti sivile abaza Harindintwari.
Harindintwari nawe mu gusubiza yagize ati: “ Abantu babuze ubuzima kuri za bariyeri bari benshi cyane, ntabwo ari Pascal Simbikangwa … ” Nyuma yo kumva ko yatezwe umutego, interuro ntiyayirangije, ahubwo akomeza agira ati: “ Twari tuzengurutswe n’urupfu ”.
Uyu mutangabuhamya nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yanabajijwe ku byo yigeze gutangaza. Yashimangiye ko yigeze kubona intwaro mu rugo rwa Simbikangwa ndetse anamushinja kuba yarateguye za Bariyeri mu mihanda ndetse agatanga intwaro n’amabwiriza abiha ababaga bari kuri bariyeri.
Nubwo Harindintwari yagerageje kuburanira uwamukijije, yagiye agaragaza kwivuguruza mu byo yagiye atangaza bigera aho umwe mu bunganira Simbikangwa, Me Fabrice Epstein agera aho amubaza ati: “ Ni ryari uvugisha ukuri? ”.
[ad id=”44145″]
Ku rundi ruhande aho yari yicaye mu igare ry’abafite ubumuga, Simbikangwa we ntiyigeze anareba uwo yakijije wari wakomeje kugaragaza ko amuzi bihagije nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Pascal Simbikangwa aramutse agize ibyago ibyaha yahamijwe bigakomeza gushimangirwa, ashobora gukatirwa noneho igifungo cya burundu mu gihe yari yakatiwe imyaka 25. Bikaba biteganyijwe ko uru rubanza rw’ubujurire ruzasozwa kuwa 09 Ukuboza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


