Hashize iminsi ibiri umukinnyi w’umukino wo kwiruka w’Umurundikazi, Francine Niyonsaba ukunze guhamagarwa Farah, ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto abiri.
Aya mafoto arimo imwe imugaragaza akora siporo yo guterura igikoresho kiremereye cyitwa altére bamwe bita icyuma mu mvugo rusange, ahandi akora siporo yo ya sit-up.
Kuri aya mafoto, Fara yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Ibiruhuko birarangiye. Mureke ntangire imyitozo yanjye y’umwaka w’2022. Ese mukoresha gym mbere yo gutangira gahunda y’imyitozo?”
Hari abamushyigikiye babigaragariza mu mwanya w’ibitekerezo (comments), bamusaba gukomeza gukora cyane akazaserukira igihugu neza nk’uko yabigenje mu marushanwa mpuzamahanga yegukanye muri Nzeri 2021, ariko abandi bagaragaza ko batunguwe no kubona uyu mukinnyi aterura iki gikoresho gikoze muri ubu buryo, aho kwifashisha ikigezweho kiboneka mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, gyms.
Ku batangajwe n’iki gikoresho, Fara yagize ati: “Ejo kuva nashyiraho iyi foto nari niteze ko ikintu cya mbere abantu baza kubona ari iyi altère ndi gukoresha imyitozo. Ibitekerezo sinabigarukaho mwabyisomera.”
Yaboneyeho gusobanura ko iki gikoresho bafitanye ubushuti budasanzwe kuko ari cyo yifashishije mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi. Muri icyo gihe ngo “ibyumba bya gym bari bifunze, ahandi bitemewe kwegeranye n’abantu ngo mutanduzanya!
Yakomeje ati: “Ndayikunda kuko yaramfashije mu nzira nshya nari ntangiye.”
Gusa ngo si iki gikoresho gusa yashakaga kwerekana kuko yanashakaga kugitangiraho ubutumwa. Ati: “Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko wibuka aho wavuye kamdi ugakoresha ibyo ufite utabanje kubigaya kuko bizagufasha kugera kure, wiyoroheje, ugaca bugufi, ugakuramo ubwibone…”


