Fred Muvunyi arashinja Polisi y'U Rwanda kwigiriza nkana kuri Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), Fred Muvunyi arashinja Polisi y’ U Rwanda (RNP) gutera ubwoba Umwarimu wo muri Kaminuza akaba n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter,Fred Muvunyi yavuze ko ibyo Polisi yavuze yiregura kubyo Dr Kayumba  ayishinja byo kumuhohotera no kumugendaho biteye isoni.

Yagize ati”Byaba byiza musibye iyi Twiti(tweets) biteye isoni ndetse binaremezako ibyo Kayumba yavuze mu munsi mike ishize ko ari ukuri.Ni umuturage ufite uburenganzira bwo kuvuga ibimubangamiye.Ntimumubangamire bitewe ni uko yanenze imikorere yanyu idahwitse”.

Capture
Ubutumwa bwa Fred Muvunyi avuga ku cyo RNP yatangaje kuri
Dr. Kayumba

Ibi Muvunyi yabyanditse asubiza ubutumwa RNP yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuwa 1 Ukwakira 2018 ivugako igiye gushyira ku murongo Dr Kayumba bitewe n’uko ngo yayisebeje mu byo yanditse ku rukuta rwe rwa twitter kuwa 29 Nzeri 2018.

RNP yagize iti”Dr Kayumba afite ingeso y’ubusinzi.Polisi igiye kureba uko yamushyira ku murongo.Nta mbabazi.Ntiyemerewe kugenda asebya polisi uko yishakiye”.

Muvunyi yakomeje avugako iyi imvugo ya RNP idakwiriye ku ko yibasira  Kayumba uyinenga imikorere.

Ati”Nta gipolisi gikwiriye gukora ibi. Nta muturage ukwiriye guterwa ubwoba ko yafungwa cyangwa akagirirwa nabi bitewe no kunenga urwego rwakamurinze. Ibi mwanditse biremeza ibyo mwagiye muregwa n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa Muntu”.

Capture 1
Ubutumwa bwa Fred Muvunyi

Fred Muvunyi avugako azi neza Dr.Kayumba kuko bakoranye kandi yamwigiyeho byinshi bityo ko nta muntu ukwiye kumusobanurira Dr Kayumba uwo ari we.

Ibindi kuri iyi nkuru  kanda hano

 

arton3259 ebab2

Fred Muvunyi ni umunyamakuru w’Ibiro ntaramakuru by’Abadage, Deutsche Welle.

Angelique Iryamukuru/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *