Gabon: Abanyeshuri birukanwe bazira indirimbo yubahiriza igihugu

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri hafi 10 ba lycée yitiriwe Nelson Mandela yo mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, birukanwe bazira kuririmba nabi indirimbo yubahiriza igihugu aho iki gihano cyateje urunturuntu mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Mu byumweru bibiri bishize, abasirikari bagize komite ishinzwe inzibacyuho no gusubizaho inzego, bayobowe na Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, wahiritse ubutegetsi, bahisemo ko guhera ubu, buri wa Mbere mu gitondo, abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru bagomba kujya bitabira izamurwa ry’ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo kwinjira mu ishuri.

Hari abanyeshuri rero bagaragaye muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga baririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya Gabon, “La Concorde”. Muri iyi videwo ariko, abanyeshuri bamwe baririmbaga nabi bagaseka. Ibi bamwe babifashe nko “kudakunda igihugu no kutagira uburere mboneragihugu”.

Raporo y’inama ishinzwe imyitwarire yahise ifata icyemezo cyo kwirukana abo banyeshuri izoherezwa muri minisiteri y’uburezi y’igihugu izemeza niba ibyo bihano bikwiye cyangwa bidakwiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *