Gabon: Perezida Kagame yitabiriye inama ya CEEAC nyuma y'amezi 4 u Rwanda rusubiyemo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016 Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) i Libreville muri Gabon, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016.

Perezida Kagame akaba yitabiriye iyi nama nyuma y’igihe kitageze ku mezi ane u Rwanda rwongeye gusubira muri CEEAC nk’ Umunyamuryango wa 11, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwari rumaze rwikuyemo. Biteganyijwe ko iyi nama yibanda ku mahoro n’umutekano wa Afurika yo hagati.

[ad id=”44145″]

CEEAC yashinzwe mu 1983 ufite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo gushyira imbaraga mu muryango w’Ubucuruzi bw’ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC).

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yashyikirizaga Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC Ahmad Allami-Mi, ibaruwa isaba gusubira muri uwo muryango mu buryo budasubirwaho kuwa 18 Kanama 2016, yahamije ko u Rwanda rwari rumaze umwaka rubisaba nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga.

[ad id=”44145″]

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwishimiye kugaruka muri uyu muryango uyobowe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba, anahamya ko biteguye kuzuza ibyo amategeko agenga umuryango ateganya.

Uyu muryango uhuriweho n’u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, RD Congo, Gabon, Guinée équatoriale, Sà£o Tomé-et-Prà­ncipe na Tchad.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *