Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda yasabye abanyarwanda biganjemo abakiri bato guha agaciro umuco gakondo w’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi minisitiri wa MINISPOC, Uwacu Julienne yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri yiswe “Ibiruhuko mu nzu ndangamurage” yari agamije gufasha abana bo mu kigero cy’ingimbi kwiga umuco nyarwanda, amateka ndetse n’imigenzo bya Kinyarwanda.
Muri aya mahugurwa abana bigishijwe imbyino n’indirimbo za Kinyarwanda ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugeni nko kuboha, gukama Kuvugira Inka n’ibindi
Ni amahugurwa yaberaga ku nzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye, yitabiriwe n’abana 189 bose bo mu kigero cy’imyaka 10 na 17.
Minisitiri Uwacu byari byiza ko abana bahabwa ubundi bumenyi butandukanye n’ubwo biga mu masomo yabo ku mashuri bakigisha ingagaciro z’igihugu cyabo.
Ati “Turifuza kwagura iyi gahunda dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba minisiteri ikagera mu bice byose by’igihugu, tuzabigeza ku nzu ndangamurage zose no mu miryango y’abana ariko cyane cyane no ku mashuri yabo kugirango abana bahabwe amasomo ashungiye ku muco.”

Akomeza agira ati “Abakurambere bacu bari bafite ubushobozi bwo gukora ikintu cyose bashaka bakoresheje intoki zabo ariko kuri ubu igihugu kinjiza ibintu byinshi kurenza ibyo gisohora. Gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibikorerwa i wacu ikwiye kujyana no guteza imbere ibikorwa by’umuco wacu”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Confiance Urusaro umwana w’imyaka 9 nawe witabiriye aya mahugurwa yasobanuye ko we na bagenzi be bize ibintu byinshi bigize umuco nyarwanda kandi ngo biteguye kubishyira mu bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


