Gahunda za leta uko zaba nziza zituma abaturage bashaka kuva mu gihugu, zikeneye kongera kunozwa — P. Kagame

Sangiza iyi nkuru

“Gahunda za Leta, uko zaba ari nziza kose niba zituma abaturage bashaka kuva mu gihugu, zikeneye kongera gusubirwamo no kunozwa”, ibi ni ibyatangajwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuza abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, i Kigali kuri uyu wa 15 Werurwe 2018.
Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu, Paul Kagame yakomoje ku burenganzira muri demokarasi avuga ko nta kuvuguruzanya basanga mu kubuhahiriza uburenganzira muri demokarasi, aho abantu bakora ibikenewe ku iherezo ntihagire utsindwa cyangwa hakaboneka ubundi buryo bwo guha Abanyarwanda amahirwe.
Perezida Kagame yagize ati: “Iyo utsinze ariko ugatuma abandi bose biyumva nk’abatsinzwe umara igihe cyawe cyose nta mwanya wo gukorera abaturage ibyo bifuza ufite. Ese ibyo bizana uburumbuke n’umutekano?”
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego mu Rwanda haje igitekerezo cyo gusaranganya.
Ati: Uko niko twazanye igitekerezo cyo gusaranganya gushingiye ku bwumvikane. Abari ku rundi ruhande tubabona nk’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyacu. Ese kutumvikana bivuze kurwana kugera aho musenya ibyo mwagezeho?

Avuga ku kibazo cy’abimukira, perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi bo muri Afurika mu rwego rwo gukemura iki kibazo gikomeje guhangayikisha amahanga ndetse rimwe na rimwe ubuzima bw’Abanyafurika bukahagendera bagerageza kujya ku yindi migabane gushakayo ubuzima ndetse abandi bakisanga bagizwe abacakara.
Aha yagize ati: “Tugomba gukemura iki kibazo iko kimeze ubu. Nk’ibihugu bya Afurika tugomba gushakira hamwe impamvu zituma abaturage n’urubyiruko rwacu bakomeje kwemera gupfa no kugurishwa nk’abacakara mu bindi bihugu.
Perezida Kagame akaba ashimangira ko uko gahunda za Leta, uko zaba ari nziza kose niba zituma abaturage bashaka kuva mu gihugu, zikeneye kongera gusubirwamo no kunozwa.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *