Gakenke: Abavugwaho ko bapfiriye mu kirombe bavuyemo ari bazima

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 24 Nyakanga 2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke hari abaturage bagera kuri 3 baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bazize kubura umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko Rushya Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rusasa yabitangarije itangazamakuru yavugaga ko intandaro y’urwo rupfu yari imashini itanga amashanyarazi yari yajyanywe kuzamura amazi ahacukurwaga ayo mabuye mu kuzimu ahareshya na metero 28 winjiye mu butaka.
Amakuru rero akaba yavugaga ko hari hakiriho gushakishwa uburyo aba bantu bakurwamo , iyi ikaba yari gahunda yari yagenwe gukorwa mu gitondo cy’uyu wa 25 Nyakanga 2017 nk’uko uwo muyobozi yakomezaje abivuga.
Radio 1 yumvikaniye i Kigali mu ncamake z’amakuru ya yo ya saa kumi z’umugoroba, yavuze ko abakekwaga ko bitabye Imana ngo baje kuvamo ari bazima nyuma y’amasaha akabakaba 24 bimenyekanye ko baguye muri icyo kirombe.
Ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine na we yahamirije Bwiza.com iby’aya makuru yo kurokoka urupfu kw’aba bantu agira ati“Nanjye nabyumvise ntyo ariko reka mbanze mbaze kwa muganga uko bameze ″ Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru yari ataratubwira uko ubuzima bw’aba bantu bwifashe.
Ikibazo nk’iki kandi mu mwaka wa 2015 cyagaragaye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Ntende aho abaturage bikoze bakajya kwiba amabuye y’agaciro mu gicuku hakagwamo umwe abandi bagakizwa n’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo aribyo byose ahacukurwa amabuye y’agaciro hakwiye kongerwa umutekano kuko ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwa imfu zitunguranye za hato na hato .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *