Abaturage bahinga mu gishanga cya Gako cyo mu murenge wa Muhondo, akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko uwitwa Nyirangwabije Thérèse ari nyirabayazana y’ibibazo n’igihombo bamazemo imyaka irindwi.
Reba inkuru mu mashusho
Nyirangwabije bavuga ko ari mushiki wa Minisitiri w’Intebe abifashijwemo n’abayobozi, ngo babategetse guhinga igihingwa cya Geranium, kikaba kimaze imyaka irenga irindwi cyaraheze mu mirima, mu gihe iki gishanga cyari igicumbi cy’umusaruro w’ibihingwa byoherezwaga hirya no hino mu gihugu.
Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi bakabasha gusubira mu buzima bwabo busanzwe, butarimo ubukene no kubura ibyo kurya kandi bitari byari byigeze bibaho.

Bavuga ko ubusanzwe bari baratangiye guhinga ibigori muri iki gishanga ubwo bakuragamo ibijumba, ibigori bitangiye kubatunga basabwa kubihagarika ngo bateremo Geranium.
Umwe mu baturage utarashatse ko hatangazwa amazina ye ku mpamvu z’umutekano we yagize ati: “Ibi bishanga byari iby’imiryango. Birukanyemo ibijumba noneho habaho guhinga ibigori batugiriye inama, babidushishikariza. Ibigori turabihinga biradutunga, bamaze kubona biduteje imbere barabihagarika ngo batere Gerenium ngo ni imihumuro, ngo bazajya baduha ikilo ku mafaranga magana abiri.”
Uyu akomeza avuga ko babihinze bashyizemo umwete, bagomba kujya basarura mu mezi atatu ariko cyabatunguye ni uko babihinze kabiri byumira mu mirima, bagategereza ababagurira baraheba.
Ibi ngo byabayeho kugeza ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga, babonye imibereho irushaho kubagora, bigira inama yo kujya guhingamo rwihishwa ibihingwa bifuza ariko abayobozi babimenye barababuza, barabyang, ariko nyuma ba nyir’uruganda barabahagarika babashinja kwibasira igishanga.
Undi muturage na we wasabye ko amazina ye atagaragara, avuga ko ubundi igishanga bacyezagamo ibihingwa bitandukanye byatumaga imodoka zijya gupakirayo umusaruro wabo buri munsi, aho nta muturage wagiraga ikibazo cy’ibiribwa cyangwa ngo abe yabura uko yajyana umwana ku ishuri.
Yagize ati: “Mbere washoraga urutoryi tugasuka hariya, imodoka zikaza gutwara ugacyura amafaranga 200,000 Frw abana bakiga. Muri make twe nta kibazo twari dufite.”
Umugabo umunyamakuru yasanze mu murima ahinga yasabye ko amazina ye atagaragaraga mu nkuru ku bw’umutekano we. Yatangaje ko igishanga bagikuragamo umusaruro ku buryo aricyo cyari kibatunze ndetse bakabasha kwishyurira abana.
Uyu mugabo avuga ko mu myaka irindwi ishize bahuye n’ingaruka zivuye ku kuba barategetswe guhinga igihingwa kikabahombera kugeza n’ubwo batangiye kwicwa n’inzara ndetse n’abana be babiri bakava mu ishuri kubera ko atari agishoboye kubishyurira, bityo bagasaba kurenganurwa kuko bamaze igihe barabuze kivugira kuko nyiri kubasaba guhinga Geranium ari umuntu ukomeye nk’uko babivuga, ari na byo byatumye bamwe basaba kurindirwa umutekano ngo bitazabagiraho ingaruka.

Agira ati: “Akarengane icyo gashingiyeho ni uko nyiri kubihinga, ahari n’uwo bakorana, ni uvuga rikijyana, ubwo rero ni yo mpamvu twebwe tuvuga ibyacu bigapfa ubusa, ntibyumvwe. Ni uko batinya bene byo bo hejuru, twavuga bigapfa ubusa.”
Uwitwa Gasherebuka Léonidas avuga ko bazana igihingwa, babijeje ko bagiye gukira ariko birangira icyizere kiraje amasinde, kugeza ubu imyaka irindwi ikaba ishize ntacyo babona.
Akomeza avuga ko yitabiriye ubu buhinzi ariko bikarangira bibateje ubukene n’igihombo. Ati: “Nari umuhinzi w’intangarugero w’igihingwa cya Gerenium. Bakikizana, batubwiraga ko ari igihingwa kigiye kuduteza imbere. Reba imyaka irindwi kuva igihe twatangiriye iki gihingwa kugeza n’uyu munsi. Tubona ibintu byose ari amanyanga tubishingukamo.”
Gasherebuka avuga ko banakomeje kubeshywa ko n’ubwo bagize igihombo bazahabwa insimburamubyizi ariko imyaka ikaba ibaye irindwi ntacyo barabona. Ngo abayobozi batinya mushiki wa Minisitiri w’Intebe kuko kugeza n’ubu basabwe guhinga umucyaycyayi, na wo batizeyemo umusaruro kuko wo bavuga ko bazajya bishyurwa amafaranga y’u Rwanda 200 ku kilo.
Uyu kandi anavuga ko yagiye mu mahugurwa nk’uwari ahagarariye itsinda, akajyanwa mu turere twinshi ari na ko yasinyiraga amafaranga ariko birangira ntayo abonye.

Kimwe n’abandi baturage baganiriye n’umunyamakuru, bose bavuga ko iyo bajyaga gusurwa n’abayobozi bakuru bavuye i Kigali, bategekwa kuvuga ko bamaze gutezwa imbere n’iki gihingwa, kandi ko bishyurwa amafaranga y’u Rwanda 200 ku kilo.
Abaturage bashinja uwitwa Nyirangwabije, ari na we nyir’uruganda rutunganya Gerenium, kuba ari we wabashishikarije guhinga iki gihingwa ndetse bagahatirizwa n’abayobozi bashinzwe ubuhinzi bababwira ko bagomba kubikora babyanga babyemera.
Bavuga ko kubera uburyo abayobozi bose batinya uyu rwiyemezamirimo, na bo babuze uwo baregera cyangwa ngo abashe kumva ikibazo cyabo no kuba bakomeje kugira ubukene n’inzara mu gihe mbere batigeze bagira ikibazo cy’ubukene nk’icyo barimo ubu. Ngo bababazwa no kuba ikibazo cyabo bakibwira ubuyobozi bw’akarere, aho kugikemura bukakirengagiza.
Umunyamakuru yashatse kumva icyo Nyirangwabije ushyirwa mu majwi n’abaturage, avuga kuri iki kibazo, agera ku ruganda ntiyabasha kumubona, ndetse no ku murongo wa telefone igendanwa ntiyigeze yitaba. Ubutumwa bugufi yohererejwe ku wa 17 Gicurasi 2022 na bwo ntarabusubiza.
Byabaye ngombwa ko umunyamakuru yegera akarere ka Gakenke ngo yumve niba kazi iki kibazo, Umuyobozi wako Nizeyimana JMV avuga ko batari bakizi, ku kijyanye no guterwa ubwoba asaba abaturage kugana inzego zikabafasha .
Meya Nizeyimana yagize ati: “Ariko niba hari ikindi kibazo cy’abantu babateye ubwoba inzego zirahari. Tubafashe n’ubwo banyura mu nzego zose zimeze gute ariko icyo twumva ni uko abaturage bakwiye kuba bafashwa kandi uburenganzira busesuye bw’umuturage bugomba kubahirizwa. Nta muturage n’umwe wigeze aduha iki kibazo.”
Igihingwa cya Gerenium gikorwamo imibavu, umushongi wacyo ni wo wagombaga gutunganyizwa muri uru ruganda mbere yo koherezwa mu mahanga. Kugeza ubu abaturage bavuga ko cyabahombeye, bagisabwa kugihinga.




2 Responses
Gakenke: Barashinja uwo bavuga ko ari mushiki wa Minitiri w’Intebe kubateza inzara n’igihombo gikabije
Ariko se Abategetsi nk’aba(kuko na buyobozi bwamara imyaka 7 butazi ikibazo abaturage bafite) bazareka kubeshya ryari! Bene abo baba bakwiye gukurwaho. Buriya yavuga ate ko ikibazo atari akizi koko!!!
Gakenke: Barashinja uwo bavuga ko ari mushiki wa Minitiri w’Intebe kubateza inzara n’igihombo gikabije
Ariko se Abategetsi nk’aba(kuko na buyobozi bwamara imyaka 7 butazi ikibazo abaturage bafite) bazareka kubeshya ryari! Bene abo baba bakwiye gukurwaho. Buriya yavuga ate ko ikibazo atari akizi koko!!!