Mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu baturage baganya kubera kutishimira ingurane y’ubutaka babariwe kuri meterokare y’ubuso bw’ubutaka, bavuga ko itandukanye n’ingurane iri hejuru ihabwa bagenzi babo bo mu midugudu baturanye mu gihe ubuyobozi bwemeza ko ibikorwa byose byubahiriza amategeko agenga igenagaciro.
Abaturage bafite iki kibazo ni abafite ubutaka ahagiye kubakwa umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, aho bavuga ko mu kubimura n’ibikorwa byabo bahawe ingurane y’amafaranga ku buso bw’ubutaka basanga adahagije bakurikije ingurane yagenewe metero kare y’ubutaka, ndetse ngo bakabona ubusumbane hagati yabo na bageni babo baturanye babarizwa mu kagari kamwe.
“ikintu njyewe ntishimiye ni amafaranga batwishyuye ku buso bw’ubutaka, tugiye kureba dusanga metero kare bari kuyibarira amafaranga 190,” uyu ni umwe muri aba baturage.
Mugenzi we nawe ati “nk’umudugudu wa Gitaba uri mu kagari ka Bwenda wahawe amafaranga 422 kuri metero kare imwe ariko bigeze mu mudugudu wa Kara twahawe amafaranga 185 kuri metero kare imwe ugasanga rero tutarabyishimiye kuko twabonaga ko harimo nk’ubusumbane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste, avugana na Isango Star dukesha iyi nkuru yemeje ko koko hari abaturage bahawe ingurane itandukanye n’iy’abandi ariko ngo bikurikije amategeko agenga igenagaciro ry’ubutaka.
Yagize ati “Nibyo koko ntibahabwa amafaranga angana kubera ko igenagaciro rishingira ku itegeko kandi itegeko rigena ibiciro fatizo kuri metero kare y’ubutaka ahantu aha naha, ubwo rero icyambere nuko igiciro cy’ubutaka kuri metero kare kijyenwa n’itegeko hanyuma ikindi gishobora gutuma abantu batanganya amafaranga nuko igenagaciro rireba n’ibiri hejuru y’ubutaka, ibiri jehuru y’ubutaka rero nabyo biterwa n’agaciro kabyo bikaba byatuma umuturage utuye ahanaha n’undi utuye ahandi cyangwa begeranye badashobora kubona amafaranga angana.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, nawe yunzemo ati “Ikibazo kijyanye n’ingurane kugeza uyumunsi ibwiriza ririho uyumunsi umuturage akurwa mubye ari uko yarangije guhabwa ingurane kandi muri uyumushinga nziko abaturage benshi barangije guhabwa ingurane abatarahabwa ingurane ni abakiri mu byabo kandi nabo biri muri gahunda yo kugirango bahabwe ingurane, nziko hari itegeko rigenga uburyo abaturage baguranirwa bakurikije aho igikorwa ki bagiye kwimura ndumva ahongaho bikorwa neza”.
Itegeko riteganya ko indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa uwimurwa kandi ikabarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa kwa nyir’umutungo. Buri mwaka kandi hashyirwaho ibiciro by’ubutaka mu gihugu hose bikagenderwaho mu kugena agaciro k’umutungo.


