Kuba abakobwa batewe inda bakazivanamo babifungirwa, ariko abazibateye bagasigara bidegembya ngo bizatuma abafungiye icyo cyaha bafungurwa.
Dr Frank asobanurira itangazamakuru bimwe mu byo yavugiye mu migabo n’imigambi ye
Dr Habineza yabitangarije mu Murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, kuwa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017, ubwo yari mu bukorwa byo kwiyamamaza.

Nk’uko yakunze kubivuga, ngo namara gutsinda amatora ya perezida wa Repubulika azafungura abafungwa bose bafite kuva ku myaka y’amavuko 70. Bikazaruhura abavunika bajya kugemura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igishya yongeyeho uyu munsi kuri iyi ngingo ni ugufungura abakobwa bose bafungiye kuvanamo inda.
“Ariko tuzi neza uretse n’abo bakuze (bafite imyaka 70), hari n’abatoya barengana, cyane abana b’abakobwa baragenda bagahohoterwa bagafatwa ku ngufu, barangiza kuko baba basamye batabishaka bagakuramo inda barangiza bakabafunga, kandi bakabafunga nabi, ukibaza uwabateye inda kuki we atafungwa.”

“Abo bana b’abakobwa bararengana, na bo mu bo tuzaha imbabazi tugomba kubyigaho tukabisubiramo , nta mpamvu yo gufunga abana b’abakobwa kandi atari bo bakoze icyaha bonyine, ababateye inda bidegembya. Ibyo nabyo tuzabikora nabo bongere bagire uburenganzira bwabo.”

Muri Demokarasi, iryo shyaka rivuga ngo ni ukurenganura urengana, uwakoze icyaha akagihanirwa.
Mu bindi azakora kandi harimo kubaka umuhanda wa kaburimbo Gakenke-Janja.
Ku kibazo cy’abatuye aka gace basoreshwa imisoro ku biribwa bajyanye mu isoko, na yo ngo azayivanaho kuko ngo mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba hari amabwiriza agena ko igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi kitagomba gusoreshwa. Akibaza impamvu mu Rwanda bigisoreshwa.

Muri aka karere, Dr Habineza yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bindi yasezeranyije birimo kubaka isoko rya Kijyambere rya Masha.
Abaturage barema iri soko ritubakiye bavuga ko usanga bicwa n’izuba n’imvura iyo baremye iryo soko kuko ridasakaye.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com
Â


