Nubwo bavaga gutyo, muri aba bahinzi hari abavuga ko ibi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bakaba batabona umuti wa hafi mu guhinga kare cyangwa nyuma cyangwa imbuto nziza ,ngo imbaraga bagomba kuzishyira ahanini mu guhangana n’iyi mihindagurikire.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke busaba aba baturage gutangira gushoka ibishanga aho byemewe bagahinga kandi bakitabira kunoza uburyo bwo guhngira kuri nkunganire kugirango bizaborohere mu kubona imbuto n’ifumbire bahingire ku igihe.

Imvura yaguye hirya no hino mu gihugu igihe kirekire hafi mu bihembwe 2 byose by’ihinga yangije bikomeye byinshi harimo n’iyi myaka cyane cyane iyari ihinzwe mu bishanga.

Ariko, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ntibwemeza ko hari ugusonza kuri muri aka karere cyane ko abahinze ku misozi ngo babashije gusarura ibishyimbo.