Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ishyiriyeho amategeko y’itangazamakuru rivuguruye, hateganywa uburyo ubumenyi bwaryo bwasakazwa ku nzego zose, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB gikomeje guhugura abantu bo mu nzego zitandukanye ku kijyanye no kongera ubumenyi ku itegeko rirebana no kubona amakuru n’andi mavugurura yabaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ibi bikaba bikorwa mu gihe hakigaragara ko Abanyarwanda bamwe batarumva ko ari uburenganzira bwabo kumenya no gutanga amakuru.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere hamwe n’urwego rw’umuvunyi bihaye inshingano zo guhugura inzego zo mu buyobozi bwite bwa Leta, inzego z’Umutekano n’abaturage muri rusange, basabwa kumenya ingingo zikubiye muri iri tegeko ryo kubona no gutangaza amakuru ku buryo buvuguruye, kuyubahiriza no kuyashyira mu bikorwa mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa kane ushize, itariki 08 Ukuboza 2016, nk’uko tubikesha urubuga rw’akarere, hakaba harabaye amahugurwa yitabiriwe n’abakozi b’Akarere ka Gakenke, Abanyamakuru bakorera mu Karere ka Gakenke, Inzego z’Umutekano ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gakenke.
Uwari uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi, Kajangana Jean Aimé na Robert Bimenyimana Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri RGB basobanuriye mu buryo bwimbitse abitabiriye amahugurwa ku itegeko rirebana no kubona amakuru bakangurirwa gukorana n’Itangazamakuru ku buryo butanyuranyije n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Denis Nsengiyumva/Bwiza.com


