Gakenke: Minisitiri kaboneka arasaba abaturage gufata neza ibikorwa bigiye kubegerezwa

Sangiza iyi nkuru

Muri gahunda yo gukemura ibibazo by’Abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/11/2016 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Kaboneka Francis yasuye abaturage b’Umurenge wa Mugunga nyuma yo gusura site izubakwaho ibitaro bya Gatonde Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yemereye abaturage b’Umurenge wa Mugunga.

[ad id=”44145″]

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage b’Umurenge wa Mugunga gufata neza ibikorwa bigiye kubegerezwa birimo ibitaro bya Gatonde, Umuhanda uhuza Mugunga — Gatonde, ibitaro bya Shyira biri mu Karere ka Nyabihu, Umuyoboro w’amazi uhuza Umurenge wa Muzo n’Umurenge wa Mugunga mu kagali ka Rwamambe ndetse n’amashanyarazi azagezwa mu midugudu y’Icyitegererezo mu Murenge wa Mugunga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye kandi abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo kugira ngo ibikorwa nk’ibi bizaze bisanga hari umutekano no gutanga umusanzu wabo kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibagereho.

csm_03k_6b77dbaa9a

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yashishikarije abaturage b’Umurenge wa Mugunga kwitabira gahunda yo kwikemurira ibibazo ku kagari buri wa gatatu, yashishikarije kandi abaturage gukomera ku muco wo kugira isuku uhereye mu bana bato, kugira isuku ku mubiri, isuku mu rugo, isuku ku myambaro n’isuku mu bikoresho. Ati“Isuku ni isoko y’Ubuzima bwiza ”.

[ad id=”44145″]

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yasabye abaturage kwitabira gahunda z’iterambere no gufatanya n’Ubuyobozi mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere muri gahunda zose haba muri Mitiweli, isuku, umuganda no gushyira abana mu ishuri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha ibikorwa byo kubaka ibitaro bya Gatonde bizaba byatangiye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *