Umushoramali Habyarimana Jean Nepomuscene, usaba kurenganurwa kuko akomeje guhomba kubera amaboko manini amusumirije

Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari witwa Habyarimana Jean Nepomuscène wo mu karere ka Gakenke, arataka akarengane avuga ko akorerwa n’ubuyobozi bw’akarere bugamije kumuhombya, akaba atabaza Perezida Paul Kagame ngo amurenganure kuko ahandi byananiranye.

Uyu muhinzi wa kawa wabigize umwuga, avuga ko akarengane gaturuka ku mushinga yatangiye mu 2008 ubwo yatangiraga kwihangira umurimo mu mushinga w’ubuhinzi bwa kawa.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Habyarimana wasabye ko yakorerwa ubuvugizi kuko yazitiwe n’amaboko akomeye arimo n’abayobozi byatumye agira igihombo ndetse akaba akomeje gusiragizwa.

Yagize ati: “Uwo mushinga nkutangira nari maze gukora ubusesenguzi, mbona ari mushinga ushobora kunteza imbere, kuko mu byo nari ngambiriye hari harimo guhinga no gutunganya umusaruro nkawongerera ubwiza, nkabasha kuwugeza ku isoko mpuzamahanga.”

Umushoramali Habyarimana Jean Nepomuscene, usaba kurenganurwa kuko akomeje guhomba kubera amaboko manini amusumirije
Umushoramali Habyarimana Jean Nepomuscene, usaba kurenganurwa kuko akomeje guhomba kubera amaboko manini amusumirije

Avuga ko mu 2008 ari bwo yatangiye umushinga agura imirima, atangira guhinga kawa, kuri ubu akaba amaze gutera iki gihingwa ngandurabukungu kuri hegitari 15. Uyu mushinga we ariko wagiye ugira intambamyi avuga ko zaturutse ku buyobozi.

Ati: “Mu 2010 nabashije kwegera ubuyobozi mbumenyesha ko nshaka kubaka uruganda rwatunganyirizwamo ikawa zanjye. Icyo gihe ubuyobozi bwarampakaniye. Bumaze kumpakanira ntabwo nacitse intege nakomeje imirimo yanjye yo gutera kawa no kwagura ibikorwa byanjye ndakomeza,”

Yakomeje agira ati: “Mu 2011, ha handi nasabaga kugira ngo njye mbe nakubaka uruganda muri uwo murenge habashije guhabwa abandi bashoramari ba Koperative yitwa “Twongere Kawa Coko”. Mbere njya kuhasaba nta ruganda rwari ruhari…muri uwo murenge nta ruganda rwari rurimo…muri 2012 ni bwo habashije kubakwa uruganda”.

VIDEO:

Amaze kubona urwo ruganda rwuzuye ngo nta yandi mahitamo yari afite kandi ikawa ze zari zimaze kwera ari kuzigemurira urundi ruganda rutunganya kawa bitaga ‘Dukunde Kawa’ rwo mu Murenge wa Ruli, byabaye ngombwa ko yongera kwandika asaba isoko y’amazi mu Murenge wa Coko, umurenge umwemerera isoko.

Ati: “Icyo gihe wamaraga kwemererwa isoko washoboraga kwegera ubuyobozi bw’akarere bukagufasha kubaka uruganda. Icyo gihe negereye akarere, negera abari babishinzwe bari bakuriye ihuriro ry’amakoperative ya Bumbogo Coffee, bambwira ko nta ruganda rwemerewe kuba rwakubakwa aho ngaho, ntakwirirwa nirushya narekera aho.”

Ngo ntiyarekeye aho, mu 2013 habonetse uruganda rwari rwarahombye rwari mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, rushyirwa ku isoko ngo hishyurwe umwenda rwari rubereyemo banki.

Ngo yabashije gutsindira isoko ryo kuba bakorera muri urwo ruganda, ariko uwitwa Habiyakare Sylvestre ajya kuzana inzego z’ubuyobozi bw’amakoperative ku rwego rw’igihugu, avuga ko hari koperative yakoze amahano yakodesheje uruganda umuntu wikorera ku giti cye.

Ati: “RCA yaraje, bazana n’abajyanama babo bo muri UNADESI, bazana n’akarere, bahageze we agaragaza ko naba narigaruriye abo bantu nkafata uruganda mu buryo butemewe. Abari baje, icyo gihe bose basuzumye amasezerano twagiranye na koperative, banasuzuma uburyo bashyize ku isoko ikodeshwa ry’urwo ruganda, basanga nta kosa ryari ririmo na rimwe …bababwira ko nta kibazo umushoramari yakorana n’iyo koperative y’abaturage.”

Avuga ko imyenda y’iyi koperative yakomeje, bigeze mu 2015 havukamo indi myenda na none bari babereyemo leta, yageraga muri miliyoni 10 biba ngombwa ko abanyamuryango bafata icyemezo cyo kwegurira uruganda umushoramari akabaha amafaranga, bo bakajya guhinga kawa undi agakomeza kuyitunganya. Ati: “Uruganda ni uko nguko narubonye mbasha kugira uruganda icyo gihe. Urwo nari narimwe, mbasha kurutunga mu buryo navuga ngo ni nk’ibitangaza njyewe byabaye.”

Icyo gihe ngo hari umusaruro uhagije wa kawa ndetse mu 2014 babona igikombe cya kawa nziza, mu 2015 nabwo baba aba gatatu, ariko barebye babona hari abaturage babageragaho bakoze urugendo rurerure bakavunika, bandikira ikigo gishinzwe koherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, ngo barebe uko bakubaka sitasiyo nto bajye babasanga aho, bayikureyo bamaze kuyitunganya.

Ati: “Icyo gihe twandikiye ubuyobozi bwa NAEB ibaruwa turayifite, yaba iyo twabandikiye n’iyo badusubije. Icyo gihe twabandikiye tubasaba, ariko NAEB yadusubije ko nta zindi nganda zihemerewe, ko inganda ziri muri ako gace zihagije. Twabyakiriye gutyo turavuga tuti nta kundi ubwo ngubwo. Muri 2016 twagiye gutungurwa tubona ha handi twasabaga NAEB itanze icyangombwa bahubaka uruganda. Ntacyo twigeze tuvuga twaracecetse kuko twabonaga ari akarengane dukorewe gaturutse muri NAEB.”

Muri uwo mwaka hamaze kubakwa urwo ruganda rushya, ngo habaye icyo bita ‘zoning’, ngo NAEB ifata ibice bakoreragamo ibyegeka kuri urwo ruganda, hafatwa n’ikindi gice cyegekwa ku zindi nganda.

Ati: “Noneho birangiye, bafata na wa musaruro wacu bwite ari nawo twatangiriyeho umushinga wo kuba twatunganya kawa, ari wo wa murima twari dufite wari ugeze ku buso bwa hegitari 15, bati na wo turawuhereza rwa ruganda..rumwe rwubatswe aho twebwe twasabye bwa mbere dutangira umushinga wacu, bati ubwo ngubwo uwo musaruro turawubaha ntabwo ari uwanyu. Turababwira tuti ntabwo bishoboka. Ntabwo twaba twaratangiye twebwe dufite umushinga wo gutunganya umusaruro, dutegure aho tuzakura umusaruro, igihe nikigera mutwake umusaruro wacu.”

ibaruwa_yandikiwe_akarere-2.jpg

Bigeze mu 2017, ngo byabaye ngombwa ko biba itegeko, bagemura umusaruro kuri rwa ruganda bwa mbere, ubwa kabiri, bibaye ubwa gatatu havuka impaka ngo ikawa yabaye nyinshi kubera kwikwizaho umusaruro wose, kuwakira birabananira babonye nta kundi bakomorera n’abandi na Habyarimana asubizwa umusaruro we.

Ati: “Nuko abo bari bagize iyo koperative n’ubundi bari bari mu buyobozi bwite bwa leta, mbese bari abavuga rikijyana…umwe yari umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative, akaba n’umunyaruganda w’iyo koperative. Undi ni Perezidante ari na we ubu ngubu uyoboye ihuriro ry’amakoperative mu karere, Nyirangwabije Therese, nawe ni umuntu udakorwaho, ntabwo avugirwamo kubera ko hari igihe umuntu abaho akagira igitinyiro twebwe rubanda rugufi tukabirenganiramo iyo ubuyobozi butatubereye maso.”

Mu 2018 ngo habaye gusubiramo ‘zoning’, Habyarimana abasha guhabwa imidugudu ibiri yari yarahawe ba bandi, ariko muri bwa bushobozi bwabo bandika inyandiko nabi bigeze mu 2019 basaba ko byakosorwa nk’aho ahagombaga kwitwa Baramba banditse Bukamba, Nyanza, Coko kandi muri Coko nta Nyanza ibamo.

At: “Uwari uyoboye inama, Visi Meya ushinzwe ubukungu na Habiyakare Sylvestre, umwe yari umuyobozi wa PSF, undi Visi Meya, wa mugore noneho yarabaye n’umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative ahari. Ubwo ngubwo baravuze ngo mugende mukore nta kibazo kirimo, ntabwo twahora tujya mu byo kwandika nta we utazi ko iyo zoning wayihawe.”

Ibaruwa ya Muhondo Coffe, ihagarariwe na Habyarimana bandikiye intara basaba kurenganurwa
Ibaruwa ya Muhondo Coffe, ihagarariwe na Habyarimana bandikiye intara basaba kurenganurwa

Akomeza agira ati: “Bigeze mu 2020, Madamu Nyirangwabije Therese yaje mu nama turi i Rushashi, azamura icyo kibazo, ngo Muhondo Coffee iyobowe na Habyarimana Jean Nepomuscene irimo kumuvogerera imbibi…arimo gutwara ikawa zo mu mudugudu wa Baramba kandi ntaho yahawe. Akibivuga, Visi Meya ahita ambaza ngo wowe ujya kuvogera imbibi z’abandi gute? Nti njyewe nkorera aho nahawe, ntabwo nkorera aho ntahawe. Ngo zana inyandiko.

Babanje kuzana inyandiko, tutazi aho bazikuye, zigeze mu nama, bahita bazishwaniramo. Ba Gitifu b’imirenge na ba agronome b’imirenge baravuga bati muzane inyandiko y’umwimerere. Barayizana. Bayizanye, nubwo yari yanditseho muri ya magambo asa n’acuritse…barababwira bati ikintu bita zoning kuyikata byaratuvunnye, ba nyakubahwa mutubabariye mwakubahiriza ibyo twakoze. Visi Meya abonye yuko icyo yari ateruye kimubanye ikibazo, yahise asoza inama ngo nitugende dukore uko twakoraga.”

Abaturage bavuga ko Habyarimana yabagiriye akamaro mu buhinzi bwabo bwa Kawa bityo babajwe nibibazo ari kunyuramo.
Abaturage bavuga ko Habyarimana yabagiriye akamaro mu buhinzi bwabo bwa Kawa bityo babajwe nibibazo ari kunyuramo.

Akomeza avuga ko akazi kakomeje nk’uko bisanzwe, bigeze mu 2021 ngo Nyirangwabije yajyanye ibaruwa agarura cya kibazo, avuga ko Habyarimana akorera ahantu hatari ahe, havuka impaka biba ngombwa ko hashyirwaho komisiyo izereka buri muntu imbibi ze, bongera kwerekana ko Baramba iri muri zone ya Muhondo Coffee ari naho ifite ibikorwa byayo.

Nyuma yaho ariko nk’uko Habyarimana akomeza abivuga, Nyirangwabije ngo ntabwo yatuje kubera ko yari afite uko akorana n’ubundi buyobozi, cyane cyane Visi Meya w’akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu avuga ko ari we wakunze kugaragara mu bibazo by’aya makoperative ahinga akanatunganya kawa.

Habyarimana ati: “Kugeza kuri ino saha ntabwo twebwe tujya tumenya igituma bakora ibyo ngibyo kuko niba inama zibaye zigakemura amakimbirane ahubwo agakomeza kuyahembera nk’umuyobozi ntagire n’umunsi afata n’umwanya nk’umwe ngo abe yakemura ayo makimbirane, biba bigaragara ko icyo arwanira gifite aho gihuriye n’inyungu ashaka.”

Nyirangwabije rero ngo yagiye muri NAEB, nayo yandika ivuga ko ngo yasuzumye igasanga uwo mudugudu nta muntu wigeze awuhabwa guhera muri 2018. Habyarimana avuga ko NAEB yafashe icyemezo nta we ibajije ahubwo igendeye kuri za nyandiko zavuzwe haruguru ubyobozi bw’akarere bwanze gukosora.

Bigeze mu 2022, ngo habaye indi nama Habyarimana avuga ko ari nk’iyabaga yatumijwe na Meya w’Akarere kubera ko itari yatumiwemo abantu bose. Ati: “Ni nk’inama y’ibanga kuko ntabwo yari yatumiwemo abantu bose, turagenda, yatumijwe na Meya w’Akarere ka Gakenke uriho ubu, uyu mushyashya, tugezeyo twasanze afite izo nyandiko, icyo yabazaga yarabazaga ngo nyereka aho byanditse nyereka.

Ndamubaza nyakubahwa Meya, iki kibazo guhera 2019 kugeza uyu munsi inama zagikemuraga wabaga uzirimo, nawe ufashe iya mbere mu gukemura icyo kibazo gutyo? Nanababwirira mu ruhame ndavuga nti ariko nyakubahwa Visi Meya wowe turi kumwe iki kibazo umenye ko ugifitemo uruhare kandi urimo guteranya abavandimwe. Ndasohoka nditahira”

Igisubizo intara yahaye Habyarimana, nacyo avuga ko intara isa nkaho yakoze kopi yibyo akarere kakoze .
Igisubizo intara yahaye Habyarimana, nacyo avuga ko intara isa nkaho yakoze kopi yibyo akarere kakoze .

Akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko hatumizwa indi nama ya Coffee Task Force y’akarere ariko nta cyahindutse kuko ngo abantu batanahawe uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza n’ibyo bazi.

Ati: “Yarambajije (Meya) Muhondo ibyemezo bifashwe urabyishimiye? Naramubwiye nti nyakubahwa Meya ntabwo ibi byemezo mbyemeye, ntabwo bishoboka ko mushobora kunyaga ibintu navunikiye, umushinga watwaye miliyoni zirenze magana …narawukoze mfite icyo ngambiriye…ntabwo bishoboka. Muzi ko nasabye inganda mwarazinyimye, none bigeze n’igihe mugiye kunyirukana munyambura umusaruro wanjye? Ntabwo bishoboka. Ukuntu yansubije yarambwiye ngo nutemera ibyo tuvuze, uzafatwa nk’uwigometse ku buyobozi kandi witwe umwanzi w’igihugu. Ni uko yambwiye mu nama ya Coffee Task Force. Naramubwiye nti murakoze, ubwo ngisohoka ni bwo natangiye kugenda nitabaza izindi nzego bwite za leta.”

Avuga ko yandikiye inzego zose zo mu karere zarenganura umuturage ndetse akanandikira ubuyobozi bw’intara, ariko igisubizo yahawe ngo ni kimwe. Habyarimana icyo asaba uyu munsi ni ukurenganurwa agahabwa agaciro mu bikorwa bye kandi akemererwa gukora kuko abifitiye ubushobozi. Ati: “Ikibazo cyanjye kugeza kuri iyi saha naragenze nararushye. Ubu ngubu icyo nsaba ni uko natabaza Perezida wa Repubulika akaba yabasha kundenganura.”

Abaturage bazi ikibazo cya Habyarimana bavuga ko yari abafitiye akamaro kuko yabaguriraga umusaruro wabo ndetse akabaha akazi, abenshi bakemeza ko iterambere bafite barikesha uyu mugabo.

Nyiragwabije Therese, bivugwa ko yaba ari mushiki wa Minisitiri w’Intebe, ntabwo ari ubwa mbere yumvikanye mu itangazamakuru avugwaho kubangamira abandi baturage, kuko ubwo BWIZA na BTN Tv biheruka mu Karere ka Gakenke muri Gicurasi 2022, abahinzi batangarije ibi binyamakuru ko afashijwe n’abandi bayobozi, babategetse guhinga igihingwa cya geranium, babizeza kubona amafaranga aruta ayo bakuraga mu bihingwa bisanzwe, imyaka umunani irangira babuze abaguzi. Batakaga inzara n’igihombo gikabije.

Ibaruwa yandikiwe akarere asaba kurengana
Ibaruwa yandikiwe akarere asaba kurengana

Ibaruwa ya NAEB ihakanira Habyarimana kubaka uruganda, avuga ko nabyo byakozwe ku kagambane k’abayobozi kuko nyuma y’igihe gito, abagize Twongere Kawa Coko bahise bahabwa kuhubaka uruganda ndetse baza no guhabwa zoning y’aho Habyarmana yahinze kawa, we akavuga ko byose byakozwe kugira ngo akomeshwe hifashishijwe imbaraga za Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke, Aime Francois Niyonsenga binavugwa ko yaba afite ubufatanye na Nyirangwabije muri Twongere Kawa Coko.

Ubwo Meya wa Gakenke yabazwaga niba koko yaba azi amakuru avuga ko hari abayobozi mu karere bafite uruhare mu kurenganya uyu muhinzi, yasubije agira ati: “Iki kibazo turakizi. Icyo kuvuga ko hari abayobozi bafitemo imigabane twamugira inama kandi tukamufasha akegera inzego zikareba ukuboko abayobozi bafitemo. Kuko natwe ntabwo twakwishimira ko umuturage aribwa n’umuyobozi. Ibyo rero byo kuvuga ko hari abayobozi bafitemo ukuboko ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo nyine ni ibyo yivugira. Icyo ni cyo cya mbere naheraho. Icya kabiri, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bushaka kumwaka ubutaka. Ubuyobozi bw’akarere ntabwo bwaka umuturage ubutaka kuko butagira n’aho bubushyira.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, yabwiye itangazamakuru ko niba hari umuyobozi uri kwivanga mu kibazo cya Habyarimana , inzego z’iperereza zagakwiye kukinjiramo hagashakwa umuti cyangwa agakurikiranwa
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, yabwiye itangazamakuru ko niba hari umuyobozi uri kwivanga mu kibazo cya Habyarimana , inzego z’iperereza zagakwiye kukinjiramo hagashakwa umuti cyangwa agakurikiranwa

Umunyamakuru wa BWIZA yahamagaye ku murongo wa telefone Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke, Aime François Niyonsenga, amaze kumumenyesha ko ashaka kumva icyo avuga ku ruhare avugwaho karengane Habyarimana avuga ko yagiriwe, uyu muyobozi yasobanuye ko agiye mu nama ndetse asaba umunyamakuru ko yamwandikira ikibazo mu butumwa bugufi, yahuguka akamusubiza.

Visi Meya Niyonsenga yaje gusubiza agira ati: “Ayo makuru mufite ntabwo ari ukuri uwayababwiye yaba atazi ukuri cyangwa akaba akwirengagiza nkana. Impamvu mbivuga ni uko Visi Meya agira inzego zimukuriye guhera ku muyobozi w’akarere, Guverineri n’izindi nzego uko zikurikirana. Visi Meya rero aramutse ahangaye kujujubya umushoramari nk’uwo muvuga, mwamugira inama yo kwiyambaza abamukuriye kuko atari we ubuyobozi bugarukiraho, kandi ngira ngo yaranabikoze. Niba rero ari Visi Meya umurenganya inzego yagannye zizamurenganura.“

Visi Meya yongeyeho ati: “Icyakora ku ruhande rwanjye ndabamenyesha ko uretse n’umushoramari nk’uwo muvuga, yewe n’undi wese, nta n’umuturage uwo ari we wese narenganya cyangwa ngo mujujubye kubera ko nzi neza kandi nkaba nsobanukiwe neza ko uwatekereza kujujubya umuturage nk’uko mubivuga, nta mwanya yaba afite mu gihugu cy’u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza kandi kigashyira umuturage ku isonga.”

Habiyakare Sylvestre, na we uvugwaho akagambane nk’uko Habyarimana yabivuze, yemereye umunyamakuru ko yazamuvugisha bukeye bwaho saa yine, umunyamakuru yongeye kumuhamagara icyo gihe nk’uko bari babisezeranye, ntiyigera afata telefone inshuro zose yamuhamagaye.

Umunyamakuru yahamagaye ku murongo wa telefone Nyirangwabije, amusabye kuvuga ku ruhare ashinjwa mu kagambane Habyarimana avuga ko yagiriwe, yanga kugira icyo abivugaho, ahubwo avuga ko agiye mu nama. Yakomeje kumubaza igihe abonekera ngo bavugane, asubiza ko ataboneka.

Ku ruhande rwa NAEB, Nkurunziza Alexis, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihigwa ngengabukungu, yavuze ko ikibazo cy’uyu mushoramari Habyarimana bakizi kandi hashyizweho itsinda rigizwe na NAEB, akarere n’intara y’Amajyaruguru ririmo kugikurikirana, hakaba hategerejwe raporo izatanga igisubizo cy’uko cyakemuka.

 Nkurunziza Alexis, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihigwa ngengabukungu muri NAEB yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cya Habyarimana bakizi ariko nabo bagiye gukurikirana bakareba niba ntakarengane karimo kuko nubundi basanzwe bafatanya n’ubuyozi bw’akarere.

Abatavuganye n’umunyamakuru, BWIZA ibijeje ko izabagezaho uruhande rw’uko babona iki kibazo, mu gihe bazaba bemeye kukivugaho.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Bwiza warakoze cyane gufata umwana wo kumva no gukorera ubuvugizi mushoramari J Nepomuscene ndetse no kwemera kujya mu nzira yo kurwanya akarengane.

    Uzaduhe inzira twanyuramo tukwereke n’amahano abera muri Croix-Rouge y’u Rwanda

    1. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
      Ziba zanditse ku kinyamakuru. Mizabavugishe kuri iyi : 0788554010 cg kuri 0788302082

    2. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
      Ziba zanditse ku kinyamakuru. Mizabavugishe kuri iyi : 0788554010 cg kuri 0788302082

  2. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Bwiza warakoze cyane gufata umwana wo kumva no gukorera ubuvugizi mushoramari J Nepomuscene ndetse no kwemera kujya mu nzira yo kurwanya akarengane.

    Uzaduhe inzira twanyuramo tukwereke n’amahano abera muri Croix-Rouge y’u Rwanda

  3. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Imana ishobora byose irenganure uyu mugabo. Hari ba rutemayeze barera amaboko bategereje kurya utwo abiyushye akuya. Bikomeje gutya byaba atari byiza

  4. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Imana ishobora byose irenganure uyu mugabo. Hari ba rutemayeze barera amaboko bategereje kurya utwo abiyushye akuya. Bikomeje gutya byaba atari byiza

  5. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Ayayayaya. Aba bajyinga barashaka gusubiza intsinzi yacu inyuma. Mwagiye mukuraho abayobozi nkabo badafite icyiza bamariye igihugu.
    Systeme yubutabera ikeneye abayobozi bakomeye, bashishoza kandi bigenga mu mutwe.

    Ikibazo ntabwo

  6. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Ayayayaya. Aba bajyinga barashaka gusubiza intsinzi yacu inyuma. Mwagiye mukuraho abayobozi nkabo badafite icyiza bamariye igihugu.
    Systeme yubutabera ikeneye abayobozi bakomeye, bashishoza kandi bigenga mu mutwe.

    Ikibazo ntabwo

  7. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Mwebwe muravuga kuko mutarabona.uwo Vice Mayor abo yajujubije ni benshi, muzagende bucece mujye mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro i Ruli muzumirwa.Muzajye bucece ku ruganda Dukundekawa muzashoberwa!! ayo agenda asahuramo afite ubucabiranya bwinshi n’ukuntu akubita amavi imbere y’abakuru bakamwita umwere batazi inyamanswa imuryamyemo.Uretse Nyakubahwa Perezida wacu wenyine niwe wadukiza icyo gisambo,naho abenshi basangira nacyo batakizi.

    Ikindi kuba mushiki wa PM ntibishyira umuntu hejuru y’amategeko.ibyo nabyo birarambiranye.

  8. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Mwebwe muravuga kuko mutarabona.uwo Vice Mayor abo yajujubije ni benshi, muzagende bucece mujye mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro i Ruli muzumirwa.Muzajye bucece ku ruganda Dukundekawa muzashoberwa!! ayo agenda asahuramo afite ubucabiranya bwinshi n’ukuntu akubita amavi imbere y’abakuru bakamwita umwere batazi inyamanswa imuryamyemo.Uretse Nyakubahwa Perezida wacu wenyine niwe wadukiza icyo gisambo,naho abenshi basangira nacyo batakizi.

    Ikindi kuba mushiki wa PM ntibishyira umuntu hejuru y’amategeko.ibyo nabyo birarambiranye.

  9. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Thank you. Buriya VM Aime,araza gukora iyo bwabaga nawe bakurege muri RMC.ikiza inkuru twayibonye.
    Dusabire kdi Maire ukorana n’iki gisambo.nziko imbaraga nyinshi yagakoresheje azikoresha mu gusimbuka imitego ya VM Aime.

  10. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Thank you. Buriya VM Aime,araza gukora iyo bwabaga nawe bakurege muri RMC.ikiza inkuru twayibonye.
    Dusabire kdi Maire ukorana n’iki gisambo.nziko imbaraga nyinshi yagakoresheje azikoresha mu gusimbuka imitego ya VM Aime.

  11. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Akarengane gakwiye gucika pe ,uyu mugabo atanga akazi kubantu benshi arenganurwe ikindi yarabivunikiye cyane.

  12. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Akarengane gakwiye gucika pe ,uyu mugabo atanga akazi kubantu benshi arenganurwe ikindi yarabivunikiye cyane.

  13. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Ariko mukwiye gushishoza mbere yo kwandika comments; Kuki mutibaza impamvu NAEB, Mayor, E/S W’umurenge, Governor, na District Task force ya Kawa icyemezo bo bafashe ataricyo? Vice Mayor wananira izi nzego zose yaba ari nde?
    Ikindi kandi, gutukana mukwiye kubibazwa. Ntimukabogame!

  14. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Ariko mukwiye gushishoza mbere yo kwandika comments; Kuki mutibaza impamvu NAEB, Mayor, E/S W’umurenge, Governor, na District Task force ya Kawa icyemezo bo bafashe ataricyo? Vice Mayor wananira izi nzego zose yaba ari nde?
    Ikindi kandi, gutukana mukwiye kubibazwa. Ntimukabogame!

  15. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Aba Nyarwanda twese duteye nabi gusaba akazi tuza dupfukamye twagashyikira nyuma yicyumweru tugatangira agasuzuguro Kubo tugomba guha service no kubatuka bitewe Niki yabupfura gike ndetse nababashyizeho yumva ko ntawamuhagarika nyamara murwanda ntakamara iyo bakuvumbuye

  16. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Aba Nyarwanda twese duteye nabi gusaba akazi tuza dupfukamye twagashyikira nyuma yicyumweru tugatangira agasuzuguro Kubo tugomba guha service no kubatuka bitewe Niki yabupfura gike ndetse nababashyizeho yumva ko ntawamuhagarika nyamara murwanda ntakamara iyo bakuvumbuye

  17. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Hari uwavuze ngo ntiyananira inzego zose; ntawakurenganya Wowe ntabwo umuzi uzabaze ibitendo akora birarenze Gusa turasaba Umubyeyi wacu Perezida twitoreye adutabare adukize Imikaka y’ uyu Mu V/M Aimee Francois

  18. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Hari uwavuze ngo ntiyananira inzego zose; ntawakurenganya Wowe ntabwo umuzi uzabaze ibitendo akora birarenze Gusa turasaba Umubyeyi wacu Perezida twitoreye adutabare adukize Imikaka y’ uyu Mu V/M Aimee Francois

  19. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Uwakwereka ibyo bakoreye Cooperative Imboga Gakenke ntitwashoye 16M akabyivangamo ndavuga VM na S/E wa Gashenyi na Agronome bakatujujubya bikarangira tubihoreye .badufata nkabanyamahanga kandi tuvuka mu Gakenke.Gusa azabibazwa ibyo akora byose

  20. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Uwakwereka ibyo bakoreye Cooperative Imboga Gakenke ntitwashoye 16M akabyivangamo ndavuga VM na S/E wa Gashenyi na Agronome bakatujujubya bikarangira tubihoreye .badufata nkabanyamahanga kandi tuvuka mu Gakenke.Gusa azabibazwa ibyo akora byose

  21. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Uwakwereka ibyo bakoreye Cooperative Imboga Gakenke ntitwashoye 16M akabyivangamo ndavuga VM na S/E wa Gashenyi na Agronome bakatujujubya bikarangira tubihoreye .badufata nkabanyamahanga kandi tuvuka mu Gakenke.Gusa azabibazwa ibyo akora byose

  22. Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye
    Uwakwereka ibyo bakoreye Cooperative Imboga Gakenke ntitwashoye 16M akabyivangamo ndavuga VM na S/E wa Gashenyi na Agronome bakatujujubya bikarangira tubihoreye .badufata nkabanyamahanga kandi tuvuka mu Gakenke.Gusa azabibazwa ibyo akora byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *