Perezida wa Gambia wari uherutse kwemera ko yatsinzwe amatora mu cyumweru gishize, yisubiyeho avuga ko atemera ibyayavuyemo, nyamara yari yitangarije ko yemera ko yatsinzwe ndetse agiye kurekura ubutegetsi.
Perezida Yahya Jammeh wari amaze imyaka 22 ku butegetsi , kuri uyu wa Gatanu yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko yifuza ko amatora yasubirwamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo yatangaje bikaba bigiye gutuma ahazaza mu bya politiki ha Gambia hagiye kuzamo ibibazo n’impaka mu gihe perezida Jammeh yari yahamagaye, kuwa gatanu w’icyumweru cyashize, uwamutsinze mu matora akamwifuriza intsinzi nziza.
Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora muri iki gihugu, yari yatangaje kuri uwo wa gatanu, ko Barrow yatsinze amatora ku majwi 45%, Yahya jammeh akabona 36% mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Mama Kandeh wagize amajwi 17%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko ibyatangajwe na Jammeh, guhakana ibyavuye mu matora no gusaba ko asubirwamo, byanenzwe cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amerika yasabye Jammeh kwemera ibyavuye mu matora no gutegura ihererekanya ry’ubutegetsi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Gambia.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zasabye inzego zose z’igihugu zigizwe n’abatsinze amatora, ingabo z’igihugu, abayobozi b’amadini, abanyapolitiki ndetse n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki, kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma amaraso ameneka kandi bakubaha ibyifuzo by’abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Â
Â


