Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Bumbogo,Akagari ka Nyagisozi mu mudugudu w’Urutarishonga, ku Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro rya Bumbogo TSS(Bumbogo Technical Secondary School) kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 22 Ugushyingo 2024,abanyeshuri 20 bahawe impamyabushobozi z’umwaka bamaze biga.
Aba banyeshuri basoje bigishijwe amasomo atandukanye mu mashami ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Food Processing) no gutegura ibiribwa,ibinyobwa kugeza bigabuwe(Food & beverage operations).
Ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bishimira kuba baregerejwe aya mashuri, kuko mubihe byatambutse byabaga bigoye kubona aho bakwigira imyuga ndetse bakavuga ko bashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu kuko aribwo bwabatekerejeho.
Thierry Iradukunda,ni umwe mubasoje amasomo muri iri shuri rya Bumbogo TSS,avuga ko yari amaze igihe kingana n’umwaka yiga ariko amezi 6 ariyo yize andi atandatu akajya kuyihugurira muri La Palisse Hotel.
Ati:” Icyo nabwira bagenzi banjye,ibijyanye na Hotel biri gutera imbere cyane,ni umwuga mwiza wakwiga ukazakugeza imbere heza,ushobora kubyiga ugakorera mu Rwanda cyangwa se n’inyuma y’u Rwanda bitewe n’aho waba ubonye amahirwe(…).”
Akomeza yisabira urubyiruko mu gihe baba bagize amahirwe yo kwiga imyuga ko bayiga bagatera imbere aho avuga ko byoroshye kwikorera aho gukorera abandi.
Iradukunda Chartine,avuga ko muri iki kigo cya Bumbogo TSS yahungukiye ibintu byinshi yashyira ku isoko ry’umurimo,
Ati:”Ubusanzwe njye nakundaga guteka,naje kubyiga navugaga ko nziga ibijyanye n’ama hoteli ariko hanze aha uko babifata ntabwo ariko njye nabifataga,bumva ko umuntu asanzwe ateka bitari ngombwa ko umuntu yabyiga(…).” Avuga ko yaje kwiga ibijyanye no guteka nyuma y’uko yari yarasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’amateka,ubumenyi bwisi n’Ubuvanganzo(HGL).
Wibabara Liliane,ni umubyeyi uhagaraririye ababyeyi barerera muri iri shuri rya Bumbogo TSS, avuga ko iki kigo cyabafashije ibintu byinshi mu kubegereza aya masomo bakabonera ubumenyi hafi,
Ati:”Nsashimira Leta cyane yaradufashije,nari narabuze aho mbivugira,ibi bintu kera ntabwo wabonaga aho wabyigira n’aho byabaga biri byabaga bihenze cyane(…).”
Wibabara yaboneyeho no gukebura bamwe mu babyeyi bumva ko umwana wiga ibi aba agiye kuyoboka inzira y’uburaya cyangwa uburara,abasaba ko baha amahirwe abana babo bakiga umwuga kuko ntaho bihuriye n’ibyo baba babatekerezaho.
Uwizeyimana Louise,ni Umuyobozi w’ishuri rya Bumbogo TSS,avuga ko yatangiye kuyobora iri shuri kuva mu mwaka wa 2019 ariko mbere yabanje kuba umwarimu waryigishagamo.Avuga ko iki kigo ubu kibarizwamo abanyeshuri 181 barimo abiga mu gihe cy’imyaka itatu 151,n’abandi 30 barimo kwiga ibyo gutunganya ibiribwa batangiye muri Nzei 2024.
Avuga ko kuba bafite abanyeshuri 20 basoje ari igikorwa cy’ingenzi,aho 14 muri bo bamaze kubona akazi.
Ati:”Urubyiruko rusoje rwari runyotewe kwiga kandi rwarize rwabonye n’akazi.” Akomeza ashishikariza ababyeyi kujyana abana babo mu mashuri y’imyuga kuko imyuga ari igisubizo, irwanya ubushomeri umwana agafata ku ifaranga akikura mu bukene.
Umuyobozi w’iki kigo cya Bumbogo TSS nawe yashimiye Leta y’u Rwanda aho ibinyujije mu mushinga wa NET na RTB bafashije uru rubyiruko kwiga neza ndetse anashimira by’umwihariko Hoteli ya La Palisse yafashije abana kwitoza.
Louise avuga ko bamwe mu babyeyi batari bumva neza imyuga ariko abasaba ko bagomba kugenda bahindura imyumvire bumva ko umwuga uteza imbere vuba abawize.
Ku wa 27 Kanama 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko imyuga n’ubumenyi ngiro iyo bishyizwemo imbaraga biba ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu.
Ati: “Twebwe nk’abayobozi twizera ko imyuga n’ubumenyi ngiro ari ipfundo rikomeye ry’impinduka mu iterambere ry’ubukungu twifuza mu gihugu cyacu. Ibi rero bishoboka iyo abarangije kubyiga baba bafite ubumenyi buhagije bityo bagashobora guhangana ku isoko ry’umurimo”.
Ati: “Ni yo mpamvu muri gahunda yacu y’iterambere rirambye, ya 2017-2024, twiyemeje kongera abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bakava kuri 31.1% nk’uko byari muri 2017 bakagera kuri 60% muri 2024. Ibi bizakemura ibibazo byabaga ku isoko ry’umurimo, tukaba turimo kubikora dufatanyije n’abikorera”.
Reba Video yose hano

Amafoto
















