Rubavu: Hafatiwe amabalo asaga 60 ya magendu y’imyenda ya caguwa

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, ivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amabalo abapolisi basanze mu nzu iherereye mu mudugudu w’Itangazamakuru, akagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, ubwo bayisakaga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024. Hafashwe abantu […]

Nyagatare:Urukiko rwakatiye abari abakozi bo mu butabera n’ibyitso bariye ruswa

Tariki ya 21 Gicurasi 2024 ,Urwego rw’Igihugu cy’ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 barimo n’abakora mu rwego rw’ubutabera bakekwagaho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke. Nk’uko RIB yari yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 21 Gicurasi 2024, abatawe muri yombi bari bafunzwe tariki 16 Gicurasi 2024, barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa […]

Philippines: Umutekano wa Perezida Marcos wakajijwe nyuma yo gukangwa na Visi Perezida Duterte

Inzego z’umutekano muri Philippines zakajije ingamba z’umutekano kuva kuwa wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024 nyuma y’uko Visi Perezida, Sara Duterte, akangishije Perezida w’iki gihugu, Ferdinand Marcos Jr., kumwica. Duterte yavugiye ibi mu kiganiro n’abanyamakuru cya mu gitondo avuga ko yavuganye n’umwicanyi, amutegeka kwica Marcos, umugore we, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Philippines, mu […]

Kayonza: Tumusifu (Pasiteri) wakubise umugore ,yarakajwe no kwishyurizwa mu ruhame

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo uherutse kugaragara akubitira umubyeyi mu isoko mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko yari amwishyuje ibihumbi 40Frw yari asanzwe amurimo. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024 nibwo Tumusifu John yahuriye na Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko mu isoko ry’imbuto rya Kayonza, riherereye mu Mudugudu wa Irebero Akagari […]

Dushimimana Lambert wari Guverineri yashimiye Perezida Kagame

Dushimimana Lambert wari umaze umwaka n’amezi abiri ayobora Intara y’Iburengerazuba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yagiriwe ubwo yahabwaga kuyobora iyo ntara. Ubu butumwa yabwanditse kuri X nyuma yo gusimburwa na Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Dushimimana yagize ati: “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida Paul […]

Rulindo: Imodoka yari itwaye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi yakoze impanuka ikomeye

Imodoka yari itwaye abanyamuryango b’Umuryango RPF-Inkotanyi berekezaga mu karere ka Musanze, kuri iki Cyumweru yakoreye impanuka mu karere ka Rulindo, umuntu umwe ayitakarizamo ubuzima. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye BWIZA ko imodoka yakoreze impanuka yari itwaye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bavuye i Gicumbi bajya mu nama y’uyu muryango yagombaga kubera mu karere ka […]

Rugombo: Umugabo yishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Umurambo wa Phenias Nteziryayo wabonetse kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024 mu gitondo. Uyu mugabo uri mu myaka mirongo ine ukomoka mu gace ka Mparambo 2, muri Komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi) yishwe n’abantu batamenyekanye. Ariko abaturage baho bakeka Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) zikora irondo zitwaje […]

Umunyarwanda uba mu ngabo za USA zirwanira mu kirere yabaye Lieutenant

Umunyarwanda Jason Havuga Nshimye usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo ni bwo Nshimye yahawe iri peti, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere yo muri Leta ya Alabama. […]

Gasabo:Abarangije kwiga imyuga muri Bumbogo TSS bashimira byimazeyo Igihugu cyabahaye amahirwe

bumbogo_tss_92_.jpg

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Bumbogo,Akagari ka Nyagisozi mu mudugudu w’Urutarishonga, ku Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro rya Bumbogo TSS(Bumbogo Technical Secondary School) kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 22 Ugushyingo 2024,abanyeshuri 20 bahawe impamyabushobozi z’umwaka bamaze biga. Aba banyeshuri basoje bigishijwe amasomo atandukanye mu mashami ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Food Processing) […]

Igisirikare cya Sudani kirigamba kwigarurira umurwa mukuru wa leta

Ingabo za Sudani zivuga ko zongeye kwigarurira Sinja, umurwa mukuru w’imwe muri Leta zigize igihugu uherereye wa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Khartoum, umurwa mukuru w’igihugu . Sinja, ikaba umurwa mukuru w’akarere, yari imaze amezi atanu iri mu maboko y’umutwe witwara gisirikare wa General Hemedti nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga. “Sinja yasubiye mu maboko y’igihugu”, aya […]

Gen Ruvusha na Admiral Mangrasse basuye Mucojo iheruka kwirukanwamo ibyihebe

Umuhuzabikorwa w’inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, basuye Umujyi wa Mucojo uherereye mu ntara ya Cabo Delgado. Uyu mujyi wahoze ari indiri y’ibyihebe byo Ansar Al-Sunna Wajamah kuva mu Kuboza 2023, ariko ukaba uherutse kubohorwa binyuze mu bikorwa […]

Angola: Ibihumbi by’abaturage bitabiriye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi

Abaturage ibihumbi ba Angola bagizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA ritavuga rumwe na leta kuri uyu wa Gatandatu bigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Luanda, mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’ishyaka MPLA riyobowe na Perezida Joao Lourenco . Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byavuze ko abantu hafi 4,000 bakoze urugendo mu ituze baherekejwe n’abapolisi. Ni ubwa mbere hari habaye […]

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara wujuje imyaka 80. Ni ibirori Umukuru w’Igihugu yitabiriye ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame na Rutaremara bahoberana cyane, ndetse banaciranye baganira bizihiwe. Tito Rutaremara waraye ukorewe […]