Umurambo wa Phenias Nteziryayo wabonetse kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024 mu gitondo. Uyu mugabo uri mu myaka mirongo ine ukomoka mu gace ka Mparambo 2, muri Komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi) yishwe n’abantu batamenyekanye. Ariko abaturage baho bakeka Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) zikora irondo zitwaje imbunda nijoro. Polisi n’ubuyobozi bavuga ko iperereza ryatangiye.
Nk’uko abatangabuhamya bavumbuye umurambo babitangaje, Phenias Nteziryayo yarashwe inshuro ebyiri mu gatuza. Uyu wahohotewe yatewe ubwo yagarukaga avuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), afite lisansi n’ibitenge ingano itaramenyekana.
Igitero cyabereye hafi y’Umugezi wa Rusizi utandukanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bashinzwe umutekano watanze ubuhamya ariko utifuje ko amazina ye yamenyekana, Imbonerakure zonyine nizo zishobora gukekwa.
Ati: “Ni bo bayobozi bonyine b’ijoro bazenguruka nijoro, bagenzura ako karere bitwaje imbunda.”
Ubuyobozi bwa gisivili na Polisi muri Komini Rugombo bwemeje urupfu rwa Nteziryayo, butangaza ko bwatangije Iperereza, ariko buhakana ko Urubyiruko rwa CNDD-FDD rukora irondo nijoro rufite imbunda.


