Umuhuzabikorwa w’inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, basuye Umujyi wa Mucojo uherereye mu ntara ya Cabo Delgado.
Uyu mujyi wahoze ari indiri y’ibyihebe byo Ansar Al-Sunna Wajamah kuva mu Kuboza 2023, ariko ukaba uherutse kubohorwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’inzego z’Umutekano z’ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Maj Gen Ruvusha na Admiral Mangrasse bakoranye inama n’abayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda na FADM.
Ibiganiro byibanze ku kureba uko umutekano wifashe nyuma yo kubohorwa kwa Mucojo n’uduce tuyikikije; nk’uko igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje.
RDF ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo gusenya ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba muri kariya karere byatangiye hagati mu Kwakira 2024, kuri ubu abaturage bari barakuwe mu byabo bakaba baratangiye kubisubiramo kuko umutekano ari wose.


