Imodoka yari itwaye abanyamuryango b’Umuryango RPF-Inkotanyi berekezaga mu karere ka Musanze, kuri iki Cyumweru yakoreye impanuka mu karere ka Rulindo, umuntu umwe ayitakarizamo ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye BWIZA ko imodoka yakoreze impanuka yari itwaye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bavuye i Gicumbi bajya mu nama y’uyu muryango yagombaga kubera mu karere ka Musanze.
Byabaye hagati ya saa moya na saa mbili z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Impanuka yabereye ahitwa mu Rwili ho mu murenge wa Cyungo.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yananirwaga gukata ikorosi ryo muri aka gace, ihita ihonga bordules.
Meya Nzabonimpa yabwiye iki gitangazamakuru ko umuntu umwe mu bari muri iyi modoka ari we watakarije ubuzima muri iriya mpanuka.
Amakuru iki gitangazamakuru gifite ni uko uwatakaje ubuzima ari uwitwa Nyirandama Marie Chantal wari ufite imwe muri Hoteli zikorera mu mujyi wa Gicumbi.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko
Polisi y’Igihugu yatangaje ko usibye uwapfuye, hari abandi barindwi bakomeretse bikomeye na ho 19 bakomereka byoroheje. Polisi ivuga ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Byumba.
Polisi yunzemo ko “uwari utwaye imodoka n’imodoka bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki”.
Iperereza ku cyateye iriya mpanuka ryamaze gutangira.
Polisi mu butumwa bwayo yasabye abatwara ibinyabiziga “kwirinda uburangare”.


