csm_Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3_f130dad671

Gasabo: Arashinjwa kwica umugore we nyuma yo kumucunga asinziriye

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 28 wishe umugore we banganya imyaka bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye amuteye icyuma.  

 

Icyaha aregwa bivugwa ko cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Kamena 2025 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Gitaraga, Umudugudu wa Kajevuba.

 

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yahengereye umugore amaze gusinzira amuteragura ibyuma mu ijosi ahungira mu gihugu cya Uganda. Nyuma yaje gufatirwa ku mupaka wa Gatuna agarutse mu Rwanda.

 

Mu ibazwa, yemeye icyaha; avuga ko yagiranye ikibazo n’umugore we nyuma yo kumubwira ko atagikeneye ko babana maze akigira inama yo kumwica.

 

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa n’ ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *