Uwitwa Rukundo Jean Claude, wo mu Mudugudu wa Kumukenke, Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali akomeje gutaka akarengane akomeje gukorerwa nâabakabaye bamurenganura avuga ko ibikoresho bye, bifite agaciro ka miliyoni 18Frw, byafashwe nk’ibimenyetso ku cyaha yashinjwaga yabyimwe ndetse akaba afite impungenge zâuko byarigishijwe nyuma yâaho minisitiri wâubutabera ubwe yandikiye ubushinjacyaha abusaba gusubizwa ibye nkâuko urukiko rwabitegetse ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ahubwo ubushinjacyaha bugashaka kumuha ibikoresho bitari ibye.
Ni urubanza rwatangiye ubwo ubushinjacyaha bwaregeraga Urukiko rwâIbanze rwa Nyarugenge burega Rukundo Jean Claude nâabandi bantu batatu bareganwaga, icyaha cyâubujura buciye icyuho baregwaga kuba barakoreye Connet Computer Ltd Company na Marvel Solution Ltd.
Mu guca urubanza, urukiko rwâibanze kuwa 30/06/2014 rwahamije abantu batatu barimo na Rukundo Jean Claude icyaha naho umwe agirwa umwere, Rukundo ahanishwa igifungo cyâumwaka nâigice ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye urubanza rusanga ubuhamya bwatanzwe nâumwe mu bareganwaga na Rukundo witwa Niyibizi Jean Marie butashingirwaho bitewe nâuko bwari burimo kwivuguruza.
Uko kwivuguruza kukaba kugaragazwa no kuba mu ibazwa imbere yâinzego zâiperereza Niyibizi yaravuze ko yagurishije imashini na Rukundo Jean Claude kuwa 17/03/2013 (iyi akaba ari nayo tariki igaragara mu nyandiko itanga ikirego yakozwe nâubushinjacyaha) yagera imbere yâurukiko hamwe akavuga ko yazimugurishije kuwa 05/04/2013, ahandi kuwa 16/03/2013 nyamara wabihuza nâurwandiko rwâabajya mu mahanga Rukundo yashyikirije urukiko, ugasanga kuri ayo matariki atari mu Rwanda kuko yasohotse kuwa 12/03/2013 ajya Uganda akagaruka kuwa 21/03/2013, akongera gusohoka kuwa 12/04/2013 akagaruka kuwa 15/04/2013.
Ubu buhamya ari nabwo bwagendeweho nâurukiko rwâibanze rukatira Rukundo gufungwa umwaka nâigice, bugatera kwibaza aho baba barahuriye ngo amugurishe ibyo bijurano, ikindi cyatumye budafatwa nâukuri akaba ari uko ubushinjacyaha buterekanaga ko mu bikoresho byavanywe kwa Rukundo, harimo ibijurano byibwe mu maduka ya Connet Computer Ltd Company na Marvel Solution Ltd.
Mu myanzuro yâUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Bwiza.com ifitiye kopi, urukiko rwemeje ko Rukundo Jean Claude agizwe umwere, ndetse rutegeka ko asubizwa ibikoresho bye bitandukanye byâikoranabuhanga birimo laptops 19 byafatiriwe nâubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe bujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru, maze uru rwemeza ko urubanza RAD 00228/2016/TGI/NYGE rwaciwe kuwa 12/05/2017 nâUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudahindutse mu ngingo zarwo zose uretse ku bijyanye nâamafaranga yâikurikiranarubanza.
Polisi ivuga ko ibikoresho bye yabihaye ubushinjacyaha yabubaza ibikoresho bye bukamuha ibindi atazi nyirabyo bufite
Nyuma yâaho urukiko rwanzuriye ko ubushinjacyaha bugomba gusubiza Rukundo ibikoresho bye ariko akabona atabisubizwa, Rukundo yandikiye inzego nyinshi zitandukanye zirimo Minisiteri yâubutabera, Ibiro bya Minisitiri wâIntebe (Primature), ubushinjacyaha bukuru, Umuvunyi mukuru, Transparance Rwanda, CID, Polisi nâumuyobozi mukuru wayo azisaba kumurenganura.
Mu kumufasha nkâumukuru wâubutabera bwâu Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye yandikiye Umushinjacyaha mukuru, ku wa 11 Ukuboza 2015, amusaba gukurikirana ikibazo cya Rukundo ndetse kikanakemurwa mu gihe bigaragara ko ari umwere.
Yagize ati â Nsuzumye ibaruwa ye yâurubanza nimero NPA0346/14/TGI/NYGE, NPA 0371/14/TGI/NYGE/ NPA00367/14/TGI/NYGE/NPA 0455/14/TGI/NYGE nsanze koko yaragizwe umwere ku cyaha cyâubujura buciye icyuho yaregwaga, cyakorewe âConnect computer Ltdâ na âMarvel solution Ltdâ, maze urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ubushinjacyaha kumusubiza ibikoresho bye bitandukanye bwari bwafatiriye, urwo rubanza rukaba rwarabaye itegeko kuko rwatejwe kashempuruza â.
Muri iyi baruwa ye, minisitiri wâubutabera yakomeje agira ati: â Nshingiye ku ngingo ya 140(5) yâitegeko nshinga rya Repubulika yâu Rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nkâuko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya ko âIbyemezo byâubucamanza bigomba gukurikizwa nâabo bireba bose, zaba inzego zâubutegetsi bwa leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa nâamategeko â.

Mu kiganiro yahaye Bwiza.com kuri uyu wa kabiri,itariki 27 Kamena, Rukundo Jean Claude yavuze ko minisitiri amaze kubandikira bamubwiye ko ibikoresho bye babibonye ariko yahagera bakamwereka ibindi bakamugira inama yo kuba ari byo atwara ariko agatinya kubifata atari bye anatinya ko anashobora kubitwara ejo cyangwa ejobundi hakazaboneka nyirabyo akajya yakurikiranwaho icyaha nkâicyo bari bamureze.
Yongeye kwandikira minisiteri yâubutabera asaba ko niba ibikoresho bye bitabonetse yakwishyurwa mu mafaranga, umuyobozi ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Urujeni Martine, amubwira ko atahabwa amafaranga kuko atari yo urukiko rwategetse (urukiko rwategetse ko asubizwa ibikoresho bye) amubwira ko akwiye kwakira ibyo bikoresho, nyamara we atemera ko ari byo bye, yaba akomeje kubyanga ashaka ubwishyu akagana inzira ziteganywa nâamategeko.
Yegereye umushinjacyaha mukuru, nawe amubwira ko uru rubanza rwe atarurangiza kuko atasohora amafaranga yo kwishyura ibyo bikoresho atari ko urukiko rwabitegetse nyamara byaraburiye mu maboko yâubushinjacyaha kuko polisi yemeza ko ari bwo yahise ibishyikiriza nyuma yo kubifata mu rwego rwâiperereza nkâuko yabimenyesheje Rukundo kuwa 06/11/2013.
Twagerageje kuvugisha ubushinjacyaha bukuru ngo twumve icyo buvuga ku kibazo cyâuyu muturage, Rukundo uvuga ko ibikoresho ubushinjacyaha bumusaba gutwara atemera ko ari ibye bwakuye iwe, ku murongo wa telephone umuvugizi wabwo, Faustin Nkusi, avuga ko niba atemera ko ibyo bikoresho ari bye yagana urukiko agatangiza urubanza rwâibintu bye.
Ni mu gihe minisitiri w’ubutabera yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 140(5) yâitegeko nshinga rya Repubulika yâu Rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nkâuko ryavuguruwe kugeza ubu iteganya ko âIbyemezo byâubucamanza bigomba gukurikizwa nâabo bireba bose, zaba inzego zâubutegetsi bwa leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa nâamategeko. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwaranzuye ko Rukundo asubizwa ibikoresho bye ndetse mu bujurire Urukiko Rukuru rukongera kubishimangira.
Rukundo Jean Claude akaba asaba inzego zibishoboye kumurenganura agasubizwa ibikoresho bye nkâuko byavanwe iwe, kuko akomeje kuba mu gihirahiro ndetse nâigihombo gikomeye.

Â


