Urukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu karere ka Gasabo rwasabiye umusore w’imyaka 25 ushinjwa gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko gufungwa burundu y’umwihariko nyuma y’uko nawe yiyemereye ko ariwe wayimuteye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore witwa Kubahoniyesu mu cyumweru gishize nibwo yemereye imbere y’urukiko ko ariwe wateye inda uyu mwana w’umukobwa nawe utatangajwe amazina.
Muri uru rukiko, bamwe mu bagize umuryango w’uyu mwana watewe inda akaba yaranabyaye barimo nyina umubyara ndetse na musaza we batuye mu kagali ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo batangaje ko uyu mwana yari asanzwe yarabananiye kuko ngo yatangiye kuryamana n’abagabo kuva afite imyaka 12 gusa.
Ku ruhande rw’uyu mwana uhetse undi, avuga ko abagabo batatu barimo umushoferi n’abamotari 2 bamufatiranaga n’ubukene bakamushukisha utuntu tudashinga kugirango barwamane.
Nyina w’uyu mwana w’umukobwa yongeye gusaba imbabazi ubutabera kuko yatinze gutanga amakuru ku gihe kuva aho amenyeye ko umwana we aryamana n’abagabo bamuruta kuva agifite imyaka 12 gusa.
Uwatawe muri yombi, ngo yari abaye uwa gatatu wari ubanye n’uyu mwana kuko abandi ngo yamaranaga nabo iminsi micye bakamuta akajya gushaka abandi ariko uyu we akaba ari nawe wamuteye inda y’umwana ahetse.
Biteganyijwe ko n’abandi bose bavugwa mu iperereza ku baba barahohoteye uyu mwana w’umukobwa bagomba kuzakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushunjacyaha bw’uru rukiko bwasabye ko bukurikije ibyaha uyu mugabo aregwa n’icyo amategeko ateganya ku bakoze ibyaha nka byo, ko akwiye gufungwa burundu ariko urukiko rukaba nta mwanzuro rwatanze kuko ruzamusomera mu mpera z’uku kwezi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


