Ubwanikiro bw’ibigori buherere mu kagari ka Gasagara, umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo bwishe abantu bagera ku 10, bashobora no kurenga.
Amakuru BWIZA yakiriye avuga ko ubwo igisenge cy’ubu bwanikiro cyari kimaze kugwira abantu bari baburimo, hari ababuze uko bavamo, abaturage, abayobozi n’abo mu nzego z’umutekano bajya gutabara.
Imbangukiragutabara (ambulances) na zo yahageze kugira ngo zitware abakeneye ubuvuzi ndetse n’abapfiriyemo.
Uwatanze amakuru y’ibanze yari yagize ati: “Imirimo yo kubakuramo iracyakomeje. Hamaze kubonekamo imirambo 9, baracyarimo gukuramo abantu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desiré yemereye BWIZA aya makuru, ariko ntiyagira byinshi yongeramo kuko ngo yari akiri mu kazi.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wageze ahabereye iyi mpanuka mu kanya gashize yatangaje ko hamaze kubarurwa abapfuye 10 ndetse n’abakomeretse bagera kuri 40.


